Kamonyi: Ababyeyi bibukijwe inshingano zabo mu guhangana n’imirire mibi n’Igwingira

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kamonyi ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Uwiringira Marie Josée aributsa ababyeyi ko bafite inshingano zo kurera neza abana babo bakabaha indyo yuzuye intungamubiri bagamije kumuteguramo uwo Igihugu cy’ejo hazaza kizaba cyubakiyeho.

Ibi babyibukijwe ubwo hatangizwaga icyumweru cy’ubukangurambaga bwo kurwanya imirire mibi n’igwingira, aho bigishijwe uko indyo yuzuye itegurwa. Ni igikorwa cyatangirijwe mu Murenge wa Ngamba, Akagali ka Kazirabonde, Umudugudu wa Munoga kuri uyu wa 03 Gicurasi 2022.

Mu gikoni ubwo batehuraga indyo baha abana.

Visi Meya Uwiringira yagize ati” Babyeyi namwe bavandimwe bacu, ni byiza ko tubyara ariko dufite inshingano zo gushakira abana bacu ibyiza, tukabarera neza kugirango bakure neza, ariko ntabwo twabigeraho tutabahaye indyo yuzuye ifite intungamubiri. Ni tutabikora ntacyo tuzaba dufasha igihugu cy’ejo haza kuko nibo bazaba bagifite mu myaka iri imbere”.

Akomeza ashimira umuryango Nyarwanda “Umbrella for Vurnerables” wateye inkunga bimwe mu bikorwa birimo kurwanya imirire mibi n’igwingira, aho batanze ibiryo byo kuzifashishwa mu bikoni by’Imidugudu.

Visi Meya Uwiringira aganira n’ababyeyi bazanye abana.

Yagize ati” Turashimira aba bafatanyabikorwa bacu kuko babashije gutera inkunga izafasha mu bikorwa bitandukanye birimo gukomeza guhangana n’imirire mibi n’Igwingira. Baduhaye ibiryo bizajya bitekerwa abana bafite ibibazo by’imirire mibi kandi bazagenda bigishwa kugirango no mu ngo zabo bajye bategurira abana babo amafunguro ahamye biciye mi bikoni by’imidugudu”.

Umuyobozi w’Umuryango Nyarwanda “Umbrella for Vurnerables”, Amb Sheikh Habimana Saleh, avuga ko we na bagenzi bakozwe ku mutima nyuma y’inamankuru (Congres) y’Umuryango FPR Inkotanyi yavugiwemo ibijyanye n’ikibazo cy’Imirire mibi n’Igwingira, bityo“ natwe duhagurukira rimwe dushakira ineza abana b’Igihugu”.

Abagize uyu muryango, bakusanyije inkunga yo gufasha akarere guhangana n’ibibazo by’Imirire mibi n’igwingira ndetse bugenera Akarere inkunga isaga Miliyoni 20 kugirango buzayifashije mu bikorwa bitandukanye birimo kurwanya imirire mibi, guha abaturage 40 amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ndetse n’amazi ku baturage bo mu mudugudu wa Kidaturwa ho mu kagali ka Gihira.

Uwineza Domithila, avuga ko yishimiye ko bagiye kwigishwa uko bategura indyo yuzuye, yibutsa ababyeyi bagenzi be ko badakwiye guheranwa n’imirimo bakora ngo bibagirwe abana babo.

Yagize ati” Turishimye cyane kuko tugiye kwigishwa uko twajya dutegurira abana bacu indyo yuzuye mu rwego rwo kurandura imirire mibi n’Igwingira, ariko ababyeyi bagenzi banjye ntabwo bakwiye guheranwa n’imirimo baramukiramo ngo bibagirwe abo babyaye. Bakwiye kubaha ibikenewe byose kugirango bakure neza be kugwa mu mirire mibi kandi ntacyo babuze”. Akomeza avuga ko basanze byinshi basabwa baba babyifitiye.

Akarere ka Kamonyi kari mu turere tw’Intara y’Amajyepfo gafite ibipimo byiza ugereranyije n’ibyo utundi turere dufite mu bijyanye n’imirire mibi n’Igwingira. Kari ku kigero cya 22,5% nkuko bigaragazwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda( Rwanda Demographic and Health survey 2019-2020,RDHS). Ni mu gihe Akarere ka Huye gafite 29,2%, Gisagara 31.6%, Nyanza 32,4%, Nyamagabe 33,6%, Muhanga 35,8%, Ruhango 38.5%, Nyaruguru 39,1%.

Muri Gahunda ya Leta (NST1) yo kugeza muri 2024 hateganywa ko abana 19% gusa aribo bazaba bari mu mirire mibi n’Igwingira bikaba bisaba inzego zibishinzwe n’Abafatanyabikorwa guhagurukira iki kibazo kuko kugeza ubu abasaga 31,1% bari mu mirire mibi n’igwingira.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →