Kamonyi: Abantu 5 bari bamaze amasaha asaga 27 munda y’Isi bakuwemo ari bazima

Abagabo batanu bari bagwiriwe n’ikirombe kuri uyu wa 29 Ukuboza 2018 mu Murenge wa Rukoma bakuwemo ari bazima. Uko ari batanu, ahagana ku i saa tanu n’iminota 48 nibwo babonetse bahita berekezwa ku bitaro bya Remera-Rukoma.

Abari bagwiriwe n’ikirombe ni uwitwa, Nsengimana Emmanuel w’imyaka 22 y’amavuko, Dusabimana Emmanuel w’imyaka 31 y’amavuko, Murekezi Emmanuel w’imyaka 47 y’amavuko, Dushimimana Jean Paul w’imyama 27 hamwe na Usabyeyezu Zaliyasi w’imyaka 19 y’amavuko. Bose ni abo mu tugari twa; Mwirute, Murehe, Taba na Gishyeshye two mu Murenge wa Rukoma.

Abayobozi b’Akarere, inzego z’umutekano zitandukanye ku rwego rw’Akarere, Intara n’abaturutse mu buyobozi bukuru i Kigali hamwe n’abaturage, nyuma yo guhuza imbaraga bashaka aba bantu kuva saa munani z’amanywa yo kuwa 29 ukuboza 2018 ariko bikageza saa sita z’ijoro byanze ndetse bamwe bagahitamo kuharara, bahazindukiye zikomeza gushakisha kugeza zibonye abamizwe n’umusozi.

Bamwe mu baturage  bakibona abakuwemo ari bazima, batereye amajwi hejuru barasakabaka, bamwe bati mu Ijuru hari Imana, abandi bati umuturage wa Kagame koko arakomeye. Mu kuvuga ko umuturage wa Kagame akomeye, ngo babishingiraga ku imbaraga zidasanzwe babonye Polisi, ingabo hamwe n’izindi nzego bashyize mu gushakisha aba bantu kuko kuva bagwirwa n’ikirombe inzego zose zarahabaye, ziraharara, zirahirirwa zishaka ibikoresho bishoboka kugeza bakuwemo.

Uretse ibikoresho birimo imashini nini n’amatara Polisi n’ingabo bagiye gukura i Kigali, abaturage banatangajwe no kubona abakoreshaga izi mashini kabuhariwe mu gucukura bashaka aba bantu, Polisi n’ingabo bagiye kubagurira amata n’ibindi ngo bongere akabaraga mu gikorwa barimo.

Agaciro k’uyu muturage wa Kagame kavugwa n’abaturage kaje kurushaho kugaragara ubwo ngo babonaga umuyobozi w’ingabo Col Gishayija, Guverineri CG Gasana, ukuriye Polisi ku ntara y’amajyepfo ndetse n’umukuru wa polisi ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi bose baje kwifatanya n’aba baturage kandi bakahava abantu babonetse.

Ubwo CG Emmanuel K.Gasana yageraga aho iki kirombe cyagwiriye abantu kuri iki cyumweru tariki 30 Ukuboza 2018 ahagana ku i saa tatu zishyira i saa yine, yasize asabye inzego zose zari zihari gukomeza gushyiramo imbaraga no gufatanya n’abaturage bagashaka aba bantu kandi bakabakuramo bakiri bazima ari nabyo ku bw’amahirwe byabaye, abaturage bakarushaho kwishimira ingabo na Polisi kuko aho banyuraga hose bavuye mu kirombe bakomerwaga amashyi abandi bakabashimira iki gikorwa.

Mu butumwa inzego zose zatanze, basabye abaturage kudashyira ubuzima bwabo mu kaga, kumenya ko agaciro k’ubuzima bwabo ariyo maboko y’igihugu. Ko badakwiye kuyashyira mu kaga bajya gucukura mu birombe nta byanyombwa byuzuye bafite bibasha gutuma bikingira ibyago nk’ibyababayeho none.

Abenshi mu batabaye, bakibona batanu bose bavuye mu kirombe ari bazima bahitiye mu rusengero rwari hafi bazamura amashimwe ku Imana, cyane ko ibyabaye ngo atari kenshi bikunze kuba. Bashimye kandi by’umwihariko ingabo na Polisi kuko bavuga ko nubwo ibyago nk’ibi bijya biba bagatabarwa, ngo nibwo bwa mbere babonye imbaraga nk’izo babonye uyu munsi.

Mu gukuramo aba bantu, hitabajwe imodoka eshatu za kabuhariwe mu gutengabura imisozi, imwe iza kunanirwa hakomeza ebyiri ari nazo zarangije igikorwa. Gusa bamwe mu baturage barimo n’abasanzwe bakora umurimo w’ubucukuzi bavuga ko kuba aba batanu bagwiriwe n’ikirombe bitavuga ko bari bureke gucukura ngo kuko niko kazi bafite kabatunze.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Kamonyi: Abantu 5 bari bamaze amasaha asaga 27 munda y’Isi bakuwemo ari bazima

  1. Maisha Patrick December 30, 2018 at 12:42 pm

    Imana ishimwe yarokoye aba baturage

Comments are closed.