• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
05/07/25
Kamonyi: Abanyarugalika bizihije umunsi wo Kwibohora bashimangira uruhare rwabo mu bikorwa by’iterambere
05/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi ikomeje guhiga bukware Abahebyi mu bucukuzi bw’Amabuye y’agaciro
05/07/25
Kamonyi-Ubudaheranwa: Ubuyobozi bwa SACCO 12 bwaremeye Abarokotse Jenoside batishoboye
05/07/25
Kamonyi-Ngamba: Iminsi y’umujura yabagereyeho bafatwa bataragurisha Ingurube bishe bakayibaga

Kamonyi: Abaturage barasabwa kugendera kure ingengabitekerezo ya Jenoside

Umwanditsi
April 14, 2016

Uwamahoro Prisca, umwe mu ntwari zikiriho akaba n’umuyobozi w’akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage asaba abaturage kuba kure y’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Hari kuri icyi cyumweru Taliki ya 10 Mata 2016, ubwo Uwamahoro Prisca umuyobozi w’akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage akaba n’umwe mu Ntwari igihugu gifite yatangaga ikiganiro ku birebana n’ingengabitekerezo ya jenoside kuri bamwe mu batuye mu kagari ka Nkingo muri Gacurabwenge.

Uwamahoro Prisca, mu cyumba cya Paruwasi gaturika ya Kamonyi, yibukije abaturage bari bitabiriye ibiganiro ko bagomba kugendera kure ingengabitekerezo ya Jenoside, ko bagomba kwirinda ibibazo bitandukanye byababuza kuba umwe.

Uwamahoro yagize ati:” Turakangurira abaturage muri rusange kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, byaba mu magambo bavuga, mubikorwa bakora bagashyigikira ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge bagashyira hamwe nk’abenegihugu, bakirinda amacakubiri bakaba abanyarwanda b’Ukuri”.

Prisca, avuga ko ikigenderewe ari ukurushaho gusobanurira abaturage kurushaho kubikumira, kurushaho gusobanukirwa bakirinda ingengabitekerezo ya Jenoside bagasenyera umugozi umwe bagakomeza kubumbatira ubumwe bw’abanyarwanda.

Uwamahoro Prisca, avuga ko mubyo abaturage baganira, byaba ibyo ababyeyi baganira n’abana babo bakwiye kurushaho kubaha umurongo w’ubumwe, bakirinda kubigisha amacakubiri ahubwo bakabatoza kuba abanyarwanda, bakabatoza gushyira hamwe bagakura bakunda Igihugu cyabo kandi bakunda na bagenzi babo.

Uwamahoro Prisca, ni intwari Igihugu gifite yo mucyiciro cy’Imena, ubutwari bwe yabugezeho ari kumwe n’abanyeshuri b’inyange ubwo we na bagenzi be abacengezi babateraga bakabasaba kwitandukanya ariko bakanga bagaharanira kwerekana ko ari abanyarwanda bashyize hamwe.

Uwamahoro aganira n’intyoza.com, yavuze ko ubutwari bagize icyo gihe dore ko hari haciye imyaka itatu gusa Jenoside yakorewe abatutsi ibaye, ngo urubyiruko byarubera urugero rwiza bityo bagaterwa ishema no kuba abayarwanda kuruta ikindi cyose, bityo bakirinda ikibi.

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5828 Posts

Politiki

4079 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga