Kamonyi: Gusubizwa inka ye byamubereye nk’inzozi

Uwanyirigira Olive, umuturage wari warambuwe inka yagabiwe muri gahunda ya Girinka, yayisubijwe ashima Imana.

Mu gikorwa akarere ka Kamonyi cyatangije cyiswe icyumweru cya Girinka, abagabiwe inka muri gahunda ya girinka, bamwe bari mu byishimo mugihe abandi baryozwa amakosa bakoze muri iyi gahunda.

Uwanyirigira Olive bakunze kwita Agnes, atuye mu mudugudu wa Buhoro akagari ka Kigembe, umurenge wa Gacurabwenge, hari hashize igihe kitagera ku kwezi yambuwe inka yari yaragabiwe igahabwa undi nubwo ubuyobozi bwavuze ko butari bwayimwambuye, ayamburwa yabwiwe ko abaturage bahaye amakuru ubuyobozi ko inka yayigurishije n’uvugwa ko yayiragije.

Uwanyirigira agira ati:”Ubu ndumva nishimye cyane kubera iriya nka bansubije, baraje barayintwara bavuga ngo ubwo iragijwe yagurishijwe ariko basanze ibyo bavuze baribeshye”.

bamwe mu bagize itsinda  ryoherejwe n'akarere gukemura ibibazo bya girinka.
Bamwe mu bagize itsinda ryoherejwe n’akarere gukemura ibibazo bya girinka.

Uwanyirigira nubwo yasubijwe inka nta kiraro cyayo afite, aganira n’intyoza.com, yavuze ko mu minsi itatu bamuhaye yo kuba yujuje ikiraro kugira ngo ayisubizwe, ngo benshi mubaturage bari baje muri iki gikorwa bamwemereye kumufasha bamuha ibiti bityo akaba yizeye ko nta kibazo azagira cyo kutaba yabonye ikiraro.

Mwizerwa Lafiki, umukozi w’akarere ushinzwe ubuhinzi, ni umwe mubakozi boherejwe gufatanya n’abaturage gukemura ibibazo byagiye biboneka muri iyi gahunda ya girinka.

Mwizerwa, yatangarije intyoza.com ko muri aka kagari ka Kigembe hatanzwe inka 214, ibibazo baje gukemura ngo ni iby’inka 10 nabwo enye murizo zikaba arizo ngo zifite ibibazo bikomeye. ibibazo by’izi 4 ngo bishingiye ku kuba zaragiye zihabwa abantu bazifatanyije ndetse ngo hakaba n’abandi bagiye bazimya igicaniro.

Umukozi uri mu itsinda ryoherejwe n'akarere ( uwo mugabo ufite igitabo mu ntoki) yumva uko Gitifu w'akagari ka Kigembe asobanura uko bari barambuye umuturage inka.
Gitifu w’akagari ka Kigembe yasobanuriraga muruhame itsinda ryoherejwe n’akarere ikibazo uko giteye.

Gahunda y’ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi mu kwegera abaturage muri ibi bihe, ni gahunda idasanzwe yiswe icyumweru cya Girinka (Girinka week), ubuyobozi buvuga ko bwahagurukiye gushaka umuti w’ibibazo bitandukanye byagiye bigaragara muri gahunda ya Girinka kugira ngo bishakirwe umuti.

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →