Kamonyi: Ingona mu buryo butunguranye yaba yivuganye umugabo

Umugabo wo mu kigero cy’imyaka 30 y’amavuko, birakemangwa ko yaba yivuganywe n’ingona ubwo yajyaga kuroba mu ruzi rwa Nyabarongo mu gice giherereye mu murenge wa Rugarika.

Kuri uyu wa mbere taliki ya 17 ukwakira 2016, nibwo umuryango wa Mbarubucyeye Ezechiel w’imyaka 30 y’amavuko utuye mu murenge wa Rugarika, Akagari ka Masaka umudugudu wa Ruramba wagaragaje ko uyu mugabo yaburiwe irengero.

Mbarubucyeye, uko byatangajwe n’umugorewe bashakanye, ngo yahagurutse mu rugo ejo ku cyumweru taliki ya 16 ukwakira 2016 yerekeje ku ruzi rwa Nyabarongo rugabanya umurenge wa Mageragere w’akarere ka Nyarugenge na Rugarika y’akarere ka Kamonyi aho ngo yavugaga ko agiye kuroba nkuko yajyaga abigenza.

Umuryango wa Mbarubucyeye by’umwihariko umugorewe, ngo yakomeje gutegereza umugabo yizeye ko yaba yavuye kuroba agahitira ku kabari cyangwa ahandi hantu. Ibi ngo siko byaje kugenda kuko ngo bimaze kubayobera bashakishije aho bakeka hose ariko bagaheba.

Ibikoresho birimo inkweto, umupanga hamwe n'ifi ukekwa kwivuganwa n'ingona yari yamaze kuroba.
Ibikoresho birimo inkweto, umupanga hamwe n’ifi ukekwa kwivuganwa n’ingona yari yamaze kuroba.

Mu gihe Mbarubucyeye yashakishwaga, ngo berekeje ku ruzi rwa Nyabarongo kuko ari hamwe muho bakekaga ko yerekeje ubwo yagendaga agiye kuroba. mu kuhagera basanze inkweto za Bodaboda yagiye yambaye ku nkombe z’uruzi, bahasanze kandi ifi imwe, umuhoro n’indobani biri aho bahita bashimangira ko yaba yishwe n’ingona ikamurya.

Nsengiyumva Celestin, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugarika, yemeje aya makuru y’ibura rya Mbarubucyeye aho nawe yemeza ko yaba yatwawe n’ingona ngo bizwi ko iba muri uru ruzi dore ko ngo aka gace bitaba ari ubwambere ihatwariye umuntu..

Nsengiyumva, yabwiye umunyamakuru w’intyoza.com ko icyatumye bakeka ko uyu Mbarubucyeye yaba yariwe n’ingona ari uko basanzwe bazi ko ihaba ndetse ko mu minsi mike ishize yatwaye abantu ba biri bo kurugande rwa Mageragere ndetse no mu myaka ibiri ishize ngo hakaba hari umuturage we yafashe ku bw’amahirwe imurwanira na bagenzibe ubwo yafataga ukuguru ikurura ijyana mu mazi ngo imwivugane nabo ngo bagakurura barwana nayo birangira bamukijije ariko isiga imukomerekeje.

Kuba rero bimwe mu bikoresho uyu Mbarubucyeye yari yitwaje byasanzwe ku nkombe, kuba bahasanze indobani, ifi yari amaze kuroba inkweto n’umupanga hamwe n’inkweto binavugwa ko naho bagundaguraniye imukurura ijyana mu mazi hagaragaraga ngo nibyo bishingirwaho hemezwa ko uyu mu gabo ingona yaba yamwivuganye.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter  

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →