• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
05/07/25
Kamonyi: Abanyarugalika bizihije umunsi wo Kwibohora bashimangira uruhare rwabo mu bikorwa by’iterambere
05/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi ikomeje guhiga bukware Abahebyi mu bucukuzi bw’Amabuye y’agaciro
05/07/25
Kamonyi-Ubudaheranwa: Ubuyobozi bwa SACCO 12 bwaremeye Abarokotse Jenoside batishoboye
05/07/25
Kamonyi-Ngamba: Iminsi y’umujura yabagereyeho bafatwa bataragurisha Ingurube bishe bakayibaga

Kamonyi: Intumwa za rubanda ziravuga ko abajura bari hafi gukanirwa urubakwiye

Umwanditsi
June 26, 2016

Mu muganda usoza ukwezi kwa Kamena, intumwa za rubanda zifatanije n’abanyakamonyi zinabasezeranya ko akabajura kagiye gushyirwaho akadomo n’itegeko.

Kuri uyu wa gatandatu Taliki ya 25 Kamena 2016, intumwa za rubanda mu nteko ishinga amategeko umutwe wa Sena hamwe n’abandi bakozi b’inteko bifatanije n’abanyakamonyi mu muganda ngaruka kwezi usoza ukwezi kwa Kamena.

Umuganda wakorewe mu murenge wa Musambira, Akagari ka Karengera Umudugudu wa Kamayanja. Hakozwe igikorwa cyo kubakira umuturage utishoboye witwa Mukashema Mediatrice, hatunganywa n’imwe mu mihanda yari yararenzwe n’ibigunda.

Abaturage babaza ibibazo intumwa zabo mu nteko ishinga amategeko umutwe wa Sena.
Abaturage babaza ibibazo intumwa zabo zaje kubaha umuganda ziturutse mu nteko ishinga amategeko umutwe wa Sena.

Bimwe mu bibazo abaturage babajije izi ntumwa zabo, bagarutse ku kibazo cy’abajura aho ngo umujura afatwa kubera ko aziko amategeko amworohereza agasaba abamufashe ngo bamutware kuri Polisi ngo kuko aba azi ko atahamara kabiri.

Abaturage bagaragaje impungenge bavuga ko ibi byo kuba amategeko yarorohereje abajura n’abanyarugomo aribyo kenshi bibatera kwihanira, bikabateza abajura kuko ngo baba bazi ko nta bihano bikarishye bazahabwa mu gihe bafashwe bibye cyangwa bagiriye nabi umuturage.

Abaturage bagaragarije kandi izi ntumwa ko muri aka karere ubujura bumaze gufata intera kuburyo basigaye banatega imodoko bakazipakurura, batera abantu mungo bakabacuza utwabo ndetse n’ibikorwa by’urugomo bitandukanye ngo byariyongereye.

Izi ntumwa za rubanda mu ijwi ry’uwari uziyoboye ariwe Gakuba Jeanne d’arc bavuze ko itegeko ririmo gukorwa neza kuburyo akabajura kaba kagiye kuvugutirwa umuti.

Senateri Gakuba, yatangarije intyoza.com ko abaturage bagomba gushira impungenge, bagomba gutuza ngo kuko itegeko hatagize igihinduka mu mezi atatu gusa rishobora kuba ryabonetse.

Intumwa za rubanda, abayobozi batandukanye hamwe n'abaturage bacinya akadiho.
Intumwa za rubanda, abayobozi batandukanye hamwe n’abaturage bacinya akadiho.

Gakuba yagize ati:”Murabizi ko bitewe n’igiciro, uburemere bw’ikibwe cyangwa icyangijwe byajyaga bikorerwa mu rwego rw’abunzi, ubu ngubu mu nteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite barimo barasuzuma itegeko ry’abunzi, hari ibyaha bimwe na bimwe bizajya bijya mu nkiko kuburyo ibyaha bimwe na bimwe nk’ubujura bishobora gucika”.

Senateri Gakuba, akomeza avuga ko hari benshi biba cyangwa bakora ibyaha wajya gushaka n’icyo wafatira ukakibura, akavuga ko rero hagiyeho ibindi bihano bishobora gutuma ibyaha bimwe bicika.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5828 Posts

Politiki

4079 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga