Kamonyi/Kayenzi: Bari ku rugamba rw’Umuhigo wo kutagira umugore n’umugabo babana badasezeranye

Imiryango 13 yabanaga itarasezeranye mu Mudugudu w’ikitegererezo wa Remera mu kagari ka Bugarama yasezeranye imbere y’amategeko kuri uyu wa 18 Nyakanga 2019. Uyu Mudugudu ufite imiryango yose hamwe 338 ariko ine niyo yitambitse mu kwesa uyu muhigo. Ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ko kwesa uyu muhigo bizafasha mu miyoborere ndetse no mu ngo.

Imiryango ine muri 17 yagombaga gusezerana mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Remera utuwe n’imiryango 338 yatumye umuhigo w’Umudugudu utagerwaho.

Bamwe mu bagize imiryango 13 yasezeranye mu buryo bwemewe n’amatageko babwiye intyoza.com ko gusezerana bibakuyeho igisuzuguriro, bibavanyeho guhora bakekana ariko kandi ngo bikaba bigiye no kubafasha gukorera hamwe birinda bimwe mu bibazo byaturukaga ku makimbirane ava mu kubana badasezeranye.

Nyirangamije Marie Chantal, umwe mubasezeranye yabwiye intyoza.com ko yishimiye kuba agize agaciro. Ko mbere yiyumvaga nk’utagira umugabo. Ati“ Nari maranye imyaka itatu n’umugabo tubana ariko numva nta mahoro mfite kuko ntiyumvaga nk’umugore ufite umugabo. Ubu noneho ndatuje kandi kuba nsezeranye ndumva nta kumwishisha nibaza aho ndi ko atari uwanjye”.

Nyirangamije, avuga ko kubana n’umugabo we Mugesera basezeranye bimuremyemo icyizere no kurushaho gukora yumva ko aruhira urugo rwe, ko impamvu imutera gukora yunze ubumwe n’umugabo yabonetse. Avuga ko kandi ibibazo kenshi bituruka mu bashakanye bitewe no kutizerana kubwo kudasezerana nabyo birangiye agiye kunga ubumwe n’umugabo bagakora.

Mugesera John, avuga ko mbere yo gusezerana yumvaga abayeho nk’indaya. Ati“ Njye n’umugore wanjye twari tumeze nk’indaya ariko uyu munsi turi Umugabo n’umugore. Ibi bituma nta kwishishanya hagati yacu, tugakorera hamwe twumva ko icyo duharanira ari ishema ryacu nk’umuryango”.

Abasezeranye bahuza n’ubuyobozi kucyo isezerano rivuze n’ibibazo rikemura

Mandera Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kayenzi avuga ko igikorwa barimo kijyanye n’umuhigo bihaye wo kutagira imiryango ibana mu Murenge itarasezeranye, ariko kandi ngo biri no mu rwego rwo gutuma imiryango ibana mu mahoro itishishanya, yirinda ibibazo bituruka ku kubana nta sezerano.

 

Avuga ko iki gikorwa bagihereye mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Remera kikazakomeza mu tugari hose. Ahamya ko kugira imiryango ibana isezeranye bifasha mu miyoborere ariko kandi bikanazana icyizere mu bashakanye, bikarinda bimwe mu bibazo biterwa no kudasezerana.

Ati“ Dusigaranye imiryango ine itabonetse kandi yari kuri gahuda muri uyu Mudugudu w’icyitegererezo. Kwesa uyu muhigo bizadufasha byinshi mu miyoborere kuko buriya amakimbirane kenshi avuka mu ngo akomoka ku kuba batarasezeranye, bafite ibyo bapfa kenshi bitewe no kutagirirana icyizere”.

Akomeza ati” Ibibazo kenshi duhura nabyo usanga biba bishingiye ku kuba abantu badasezeranye, ugasanga gukemura ikibazo cyabo biratugora ariko iyo basezeranye urabizi ibyinshi ni ikoranabuhanga, kugirango ujye muri Mituweli, ibibazo by’ubutaka usanga biteza utubazo hirya no hino bishamikira ku kuba abantu badasezeranye. Mbese iyo basezeranye ibyo byose biroroha cyane”.

Gitifu Mandera Innocent, agira inama abantu bose ko kubana basezeranye ari ipfundo rikomeye ry’ubwizerane no guca ukubiri n’ibibazo bitandukanye bituruka ku kuba nta sezerano bafitanye. Avuga kandi ko muri gahunda z’ubuyobozi bw’Umurenge wa Kayenzi harimo kurangiza burundu ikibazo cy’imiryango ibana itarasezeranye bityo bakaba besheje umuhigo bavuga ko uzabafasha mu miyoborere ariko kandi n’imiryango ikabaho itekanye aho kumva ko hari uri kumwe n’uwo yita uwe atagira ikibyemeza.

Umuntu umwe yaravuze ngo kubana n’Umugabo cyangwa Umugore utagira isezerano ni nko kugira ubutaka butakwanditseho. Icyemezo cy’uko ubutaka ari ubwawe ni icyangombwa kikwanditseho, icyemezo cy’uko umugore cyangwa Umugabo ari uwawe ni Isezerano mwagiranye imbere y’amategeko.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →