Kamonyi-Kwibohora28: Kubohora Igihugu, niwo musanzu ukomeye Igihugu cyari gikene…-Visi Meya Niyongira Uzziel

Kuri uyu wa 04 Nyakanga 2022, Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 28, Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi, Abafatanyabikorwa, Abaturage n’Ubuyobozi mu Murenge wa Runda, babwiwe ko icyo Ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zakoze mu kubohora Igihugu aricyo cyari gikenewe kugira ngo Abanyarwanda batekane. Batashye kandi bimwe mu bikorwa Remezo birimo; Umuhanda wa Kaburimbo Ruyenzi- Gihara, bataha Ikibuga cy’Umupira cya Sitade ya Ruyenzi n’ibindi. Bijejwe kandi ko igice cy’Umuhanda uva Gihara ugera Nkoto nacyo kigiye gutangira gutunganywa vuba.

Mu gutangira ibirori by’Umunsi wo Kwibohora ku Nshuro ya 28, Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi, Inzego zitandukanye zigakoreramo, Abafatanyabikorwa, Abaturage n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Runda, babanje kunyura ahazwi nko mu Rugazi, inyuma y’Umurenge wa Runda, bataha Umuhanda wa Kaburimbo wubatswe n’abaturage baho ndetse n’amatara yo ku muhanda, byose byavuye mu bushake n’ubushobozi bwabo.

Umuhanda wo mu Rugazi wubatswe n’abaturage, bishyiriyeho n’amatara awumurikira.

Nyuma yo kuva mu Rugazi, hatashywe ku mugaragaro Umuhanda wa Kaburimbo Ruyenzi-Gihara, aho bavuye muri iki gikorwa bataha ikibuga cy’umupira cya Sitade ya Ruyenzi, nyuma bakomeza ibirori byo kwizihiza uyu munsi mukuru wo Kwibohora ku nshuro ya 28, ibirori byabereye mu Kibuga ku Ruyenzi.

Ubwo abayobozi batahaga uyu muhanda wa Kaburimbo wubatswe n’abaturage ubwabo.

Niyongira Uzziel, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe Iterambere ry’ Ubukungu ari nawe wari Umushyitsi mukuru, mu ijambo rye yashimye Abaturage bitabiriye uyu munsi mukuru wo kwibohora ku nshuro ya 28 ndetse n’uruhare bakomeje kugira mu bikorwa bitandukanye byubaka Igihugu, ariko kandi binahindura ubuzima bw’umuturage kurushaho kuba bwiza.

Yavuze ku rugendo rw’Imyaka 28 yo kwiyubaka Igihugu kinyuzemo, ashimira by’Umwihariko Ingabo zahoze ari iza RPF-Inkotanyi zahagaritse Jenoside zikabohora Abanyarwanda, zikabohora Igihugu cy’ u Rwanda, ndetse ari nabwo zahise zitangira urugamba rwo kongera kucyubaka kugeza aho kiri ubu mu myaka 28 ishize.

Abayobozi bagiye gutaha ku mugaragaro umuhanda wa Kaburimbo wa Ruyenzi-Gihara.

Mu gushimira izi ngabo, yagize ati“ Ndashimira Ingabo zari iza FPR-Inkotanyi uruhare zagize, niwo mwanya nyamukuru tuba tubonye wo kubabwira yuko kubohora Igihugu, kubohora Abanyarwanda ariwo musanzu ukomeye Igihugu cyari gikeneye kugira ngo Abanyarwanda batekane, babe bameze neza ndetse babe bageze aha ng’aha”.

Akomeza avuga ko ibyo byose Igihugu n’Abanyarwanda bamaze kugeraho atari ibyapfuye kwizana gusa, ko hari aho babivoma. Ati“ Ibi ng’ibi ariko, banyacyubahiro mwese turi kumwe hano, dufite aho tubivoma, dufite aho tubikura, turabikura ku mugaba mukuru, Nyakubahwa Perezida wa Repuburika Paul Kagame, wahagaritse Jenoside ayoboye urugamba, uyu munsi nabwo akaba akiri ku ruhembe rw’Imbere mu kubaka Abanyarwanda muri iyi myaka 28 dushoje, dushima twese yuko Igihugu cyacu, Abanyarwanda atuyoboye neza kandi Igihugu gitekanye kandi ko giteye imbere”.

Avuga ku bikorwa byakozwe muri aka Karere ka Kamonyi ku bw’iyi Sabukuru y’Imyaka 28 yo Kwibohora, yavuze Umuhanda watashywe wa Kaburimbo wa Ruyenzi-Gihara, ufite uburebure bwa Kilometero eshanu(5), aboneraho no kwizeza ko igice cyawo gisigaye cya Gihara-Nkoto kigiye gutangira gutunganywa, aho yijeje ko igihe nk’iki umwaka utaha naho hazatahwa, bityo umuhanda Ruyenzi, Gihara, Nkoto ukazaba ukoze neza wose urimo Kaburimbo.

Ubwo abayobozi bagendaga muri uyu muhanda wa Ruyenzi-Gihara bari bamaze gutaha.

Yagize ati“ Mbonereho no kubamenyesha yuko tugiye gukomeza tukava muri Gihara tugana mu Nkoto kugira ngo duhuze iyi Kaburimbo. Turizera tudashidikanya yuko ku itariki nk’iyi ngarukamwaka, ku nshuro ya 29, uriya muhanda nawo tuzawutaha”.

Mu bindi bikorwa Visi Meya Uzziel yavuze byatashywe harimo; Amashanyarazi ari mu bice bitandukanye bya Runda, ariko kandi avuga ko ari ibikorwa biri mu karere hose, haba mu bigo by’Amashuri, Amavuriro ndetse no mu baturage muri rusanjye ubwabo. Yavuze ko nk’akarere bageze ku kigero cya 58% mu bijyanye n’amashanyarazi, yibutsa ko hakiri urugendo rwo gusozwa kugira ngo muri 2024 buri munyarwanda azabe afite Umuriro nkuko Perezida wa Repuburika Kagame Paul yabyijeje Abanyarwanda.

Ubwo batahaga ku mugaragaro ikibuga cya Sitade ya Ruyenzi.

Yavuze kandi ku birometero bigera kuri 68 by’imiyoboro y’Amazi meza yahawe abaturage nayo ikaba iri mu byatashywe, avuga ku kibuga cy’Umupira cya Sitade ya Ruyenzi cyatashywe, ahamya ko kizongera ibyishimo by’Abesamihigo ba Kamonyi ndetse kigatuma abana bafite impano bigaragaza ndetse kandi abaturage bakagira ubuzima bwiza kubera gukorera Siporo ahantu hasobanutse.

Yavuze kandi ibikorwa byikorewe n’abaturage barimo aba Rugazi bizaniye umuriro w’Amashanyarazi ndetse bakaba barubatse umuhanda wa Kaburimbo, yibutsa ko ibyo bigaragaza urugero rw’Ibishoboka, asaba ko buri wese agaragaza uruhare rwe mu bikorwa bigamije iterambere ry’Igihugu ariko kandi by’umwihariko iterambere ry’Umuturage. Yijeje uruhare rw’Ubuyobozi bw’Akarere mu bikorwa byose bigamije iterambere ry’Igihugu n’Umuturage.

Ibirori by’uyu munsi mukuru wo Kwibohora ku nshuro ya 28, byasojwe n’ubusabane bw’Abayobozi n’abaturage ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye. Nyuma ya byose, byasojwe n’Umupira w’Amaguru wabereye ku Kibuga cya Sitade ya Ruyenzi,  Ikipe ya Kiyovu Siporo ikaba yahahuriye n’akaga kuko yanyagiwe ibitego bitanu( 5) kuri bitatu(3), yatsinzwe n’abakinnyi ba Kamonyi bakuwe mu kigo cy’ishuri ryisumbuye rya ECOSE Musambira. Nyuma kandi kuri iyi sitade, hakomereje ibirori byo gususurutsa abaturage bishimira Isabukuru nziza y’Imyaka 28 yo Kwibohora.

Abana bato n’abakuru berekanye aho bageze mu kwiga umukino wa Karate.

Ubusabane, ikigori ku isonga.
Ikipe y’Abakozi b’Akarere n’abacuruzi niyo yabanje mu kibuga.
Kiyovu Siporo yaje i Runda yahavuye nabi kuko yakubiswe 5-3.

Visi Meya Niyongira Uzziel yatangizaga umupira wa Kiyovu n’Abanyakamonyi( bavuze muri ECOSE bakanyagira iyi kipe ya Kiyovu ibarizwa mu cyiciro cya mbere mu Rwanda).
Ni ibirori byitabiriwe n’Abayobozi batandukanye.

Abo mu ruganda IngufuGin n’Umuhanzi Senderi basusurukije abitabiriye ibirori.

Munyaneza Theogene

Umwanditsi

Learn More →