• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
05/07/25
Kamonyi: Abanyarugalika bizihije umunsi wo Kwibohora bashimangira uruhare rwabo mu bikorwa by’iterambere
05/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi ikomeje guhiga bukware Abahebyi mu bucukuzi bw’Amabuye y’agaciro
05/07/25
Kamonyi-Ubudaheranwa: Ubuyobozi bwa SACCO 12 bwaremeye Abarokotse Jenoside batishoboye
05/07/25
Kamonyi-Ngamba: Iminsi y’umujura yabagereyeho bafatwa bataragurisha Ingurube bishe bakayibaga

Kamonyi-Rukoma: Umuturage yitabaje Polisi n’inzego z’ubuyobozi uwo yakekagaho urumogi arafatwa

Umwanditsi
February 7, 2019

Ku isaha ya saa tatu zishyira saa yine y’amanywa kuri uyu wa kane tariki 7 Gashyantare 2019 mu Mudugudu wa Mubuga, Akagari ka Murehe, Umurenge wa Rukoma hafatiwe umugabo witwa Minani Janvier w’imyaka 45 y’amavuko watanzweho amakuru n’umuturage amukekaho urumogi bararumusangana.

Ku makuru yatanzwe n’umuturage ubwo yahuruzaga Polisi ikorera mu Murenge wa Rukoma ndetse n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze na DASSO, umugabo witwa Minani Janvier bamuguye gitumo amaze gufunga udupfunyika 171 tw’urumogi anafite urundi ku ruhande rungana na kimwe cya kabiri cy’ikiro( ½ Kg).

Umwe mu baturage yabwiye intyoza.com ko bamaze gusobanukirwa n’ububi ndetse n’ingaruka ziva mu ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ko ariyo mpamvu badashobora kwihanganira umuntu wese ubicuruza cyangwa se ubikoresha. Avuga ko gutanga amakuru ku gihe umuntu bakekaho ikibi agafatwa bituma bagira umurava no kwiyumvamo ko inzego z’ubuyobozi zibari hafi mu gufatanya kurwanya abashakira inyungu mu kwangiza ubuzima bw’abanyarwanda nabo batiretse.

Ku bw’uyu muturage, ngo nubwo hari abatarumva ububi n’ingaruka ziva mu ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ngo iminsi izagenda ibafasha kubyumva kuko ngo uko bashaka inzira n’uburyo bwo kubikoresha ni nako abaturage basobanutse bashaka inziza zatuma bamenyekana bagafatwa bagashyikirizwa amategeko.

Nkurunziza Jean de Dieu, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukoma yahamirije intyoza.com ko amakuru yifatwa rya Minani Janvier ari ukuri, ko gufatwa kwe byaturutse ku makuru bahawe n’umuturage maze bagafatanya na polisi gutegura igikorwa cyo kumufata ari nabwo bamusanganye udupfunyika 171 tw’urumogi n’urundi rungana na 1/2 Kg.

Minani Janvier wafatanywe uru rumogi yahise ashyikirizwa abakozi b’urwego rw’ubugenzacyaha-RIB bakorera mu Murenge wa Rukoma ngo akorerwe Dosiye.

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo yaryo ya 263 riteganya ko  umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha

Uyu muntu itegeko rivuga ritya iyo ibyaha abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi(7) kugeza ku gifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5828 Posts

Politiki

4079 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga