Kamonyi: Umurenge wa Ngamba ngo umukuru w’umudugudu agiye kuruhuka

Mu gikorwa gikomeje mu karere ka Kamonyi cyo guhugura inzego z’ibanze, abayoborana na Mudugudu ngo ntibazongera kumuvunisha ukundi.

Kuri iki cyumweru Taliki ya 15 Gicurasi 2016, igikorwa cyo guhugura komite nyobozi z’imidugudu n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari cyakomeje kigera no mu murenge wa Ngamba.

Abahuguwe, bavuga ko mubihe byashize mbere y’uko bahabwa aya mahugurwa, ngo ntabwo  bumvaga neza inshingano zabo n’icyo bafasha mu mudugudu kandi ahari.

Bavuga ko kubera umukuru w’umudugudu ariwe uhamagarwa mu nama, ariwe ubazwa ibijyanye n’umudugudu ngo kuribo bumvaga ko n’ubundi byose ariwe bireba.

Abahuguwe bavuga ko amahugurwa yaje ahindura byinshi muribo, imyumvire, imikoranire, imiyoborere, gushyira hamwe, kugirana inama no kumva ko ibyagiye bipfa byinshi babifitemo uruhare kubera ko imbaraga zabo zabuze aho zari zikenewe.

Bigirimana Jean Bosco, ashinzwe amakuru mu mudugudu wa Kajevuba,akagari ka kazirabonde, umurenge wa Ngamba agira ati:” nk’abayobozi b’inzego zibanze, gushyira hamwe nabonye ko aribyo byaba byiza kurushaho kugira ngo dutere imbere, twavunishaga Umukuru w’umudugudu ariko ntibizongera”.

Bamwe mubayobozi b'inzego z'ibanze bahuguwe .
Bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze bahuguwe.

Nyirahakuzimana Francoise, ashinzwe iterambere mu mudugudu wa Kabagogo akagari ka Marembo, avuga ko kimwe mubibazo byari imbogamizi kuri bo ngo ni ukudasobanukirwa uburyo bw’imikoranire hagati y’inzego bayoborana.

Nyirahakuzimana, avuga kandi ko yasanze ba Midugudu bari baragowe ngo kuko babahariraga akazi kose cyane ko ngo aribo bajyaga mu mahugurwa ndetse bakaba aribo babazwa gahunda zitandukanye z’ibikorwa mu gihe baticaranye ngo babijyeho inama.

Havugimana Martin, ashinzwe umutekano mu mudugudu wa Kajevuba, avuga ko ikintu yungutse bwambere ari ugukora nk’ikipe, gushyiraho gahunda ihamye y’irondo kugira ngo babashe kwicungira umutekano.

Akomeza agira ati:” twari twarataye umukuru w’umudugudu yajyaga akora wenyine, none twasanze ko natwe tugomba kumuba hafi tugafatanya, ntakore wenyine, mugihe tutashyiraga hamwe ntabwo twamenyaga icyo dukora ariko ubu byasobanutse naho ubundi twagenderaga mukigare”.

Ngambad

Aya mahugurwa arimo gutangwa ku nzego z’ibanze mu karere ka Kamonyi, yatangiye Taliki ya 7 Gicurasi, biteganyijwe ko azasozwa Taliki ya 5 Kamena 2016 aho inzego z’ibanze zihugurwa ku nshingano zazo hamwe n’indangagaciro.

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →