• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
02/07/25
Kamonyi: Ba Rushingwangerero bagabiye Inka uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
02/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
02/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
02/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside

Mibirizi: Bibaza impamvu ababahekuye bahanwa bitandukanye

Umwanditsi
June 20, 2019

Nyuma yo kwumva igihano cyahawe Theodor Rukeratabaro, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu murenge wa Gashonga, mu Karere ka Rusizi bavuga ko byabanyuze ariko bakibaza impamvu abafatanyije icyaha nawe badahanwa kimwe.

Ubwo aba baturage basobanurirwaga iby’urubanza rwa Rukeratabaro waburaniye mu gihugu cya Suwedi, bagaragaje ko batumva uburyo inkiko mpuzamahanga zitanga ubutabera ukubiri ku byaha bisa cyangwa bifitanye isano. Bagaruka cyane kuri Bagambiki Emmanuel wari Perefe wa Cyangugu wagizwe umwere n’Urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda.

Uyu mugabo ashinjwa kugira uruhare mu iyicwa ry’abatutsi mu cyari Perefegitura ya Cyangugu, by’umwihariko muri Sitade ya Rusizi ndetse na Mibirizi. Nkusi Vedaste warokokeye Mibirizi, agaruka ku ruhare rwa Rukeratabaro akanishimira igihano yahawe, ariko akanibaza icyashingiweho Bagambiki agirwa umwere.

Ati “Nubu mpora nibaza kuri Bagambiki nkabura igisubizo; yabaye umwere ate ariwe wabaga afatanyije naba Rukeratabaro kutumara”?

Uwitwa Kambanda Charles nawe yifuza ko uko Rukeratabaro yafashwe akanahanwa, ari nako n’abo bari kumwe bakagombye kuba bahanwamo. Ati “Uwari Perefe wa Cyangugu na ba Yusufu Munyakazi nibo bategekaga abatutsi kujya muri stade babizeza ubufasha. None ngo Perefe ni umwere”? Akomeza avuga ko nyuma yo guhungira kuri sitade ari bwo Interahamwe zatangiye kuza gufatamo bake bakajya kwicwa, ngo hari n’abo zaryaga imitima.

Umwe mu bayobozi b’umuryango Kanyarwanda uharanira uburenganzira bwa muntu, Kimenyi Alexis, yasobanuriye abaturage ba Mibirizi ko kuba ziriya manza zibera hanze y’u Rwanda zacibwa uko benshi batabitekerezaga biterwa n’impamvu nyinshi.

Yagize ati “Hari igihe bishobora guturuka ku batanga ikirego bakagitanga nabi, ushinja nawe ashobora kutagira ibimenyetso bihagije nabwo ku mpamvu nyinshi zirimo n’uko iperereza ryakozwe. Hakaba n’uburyo (contexte) abantu bafatamo icyaha cyangwa imvugo ikoreshwa”.

Kimenyi avuga ko ibi bishobora kuba kubera ukutamenya cyangwa se bikanakorwa nkana kubera izindi mpamvu. Avuga kandi ko ibi bishobora kuba no ku bacamanza bafata icyemezo.

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Rusizi, Ndagijimana Laurent, yavuze ko bababazwa n’uko Perefe Bagambiki Emmanuel yagizwe umwere kandi ari we wazanaga urutonde rw’abicwa.

Yagize ati “Tubabazwa n’uko Bagambiki yagizwe umwere kandi ariwe wazanaga impapuro zanditseho Abatutsi bo kwicwa, none akaba yidegembya i Burayi”.

Ndagijimana avuga ko atari Bagambiki gusa, ahubwo hari n’abandi nka ba Ntagerura ndetse na Munyakazi. Ati “Ibi bituma umuntu yibaza ati ko ibyaha byakozwe byagaragaraga, bigenda bite ngo umushinjacyaha ananirwe gushinja umuntu wakoze icyaha kiremereye nka jenoside akagikora ku mugaragaro, akagikora ku manywa y’ihango kandi akagikora igihe kirekire”?.

Perezida wa Ibuka I Rusizi agasanga bikwiye ko habaho kwongera kuganiriza abantu, bakabasobanurira uko imanza zarangiye zagenze, bakabereka ko uburyo abantu baburanyemo butashoboraga gufasha abantu kubona ibimenyetso koko.

Rukeratabaro w’imyaka 50 y’amavuko akomoka mu karere ka Rusizi, Umurenge wa Mururu, Akagari ka Kabahinda ahahoze hitwa Komine Cyimbogo, Segiteri Winteko. Yageze  muri Suwedi mu 1998 abona ubwenegihugu mu mwaka wa 2006 aho  yiyise Tabaro Théodore. Yahanishijwe gufungwa burundu n’urukiko rw’ubujurire rwo muri Suwede nyuma yo guhamwa n’icyaha cya jenoside, ibyaha byibasiye inyoko muntu no gusambanya ku gahato.

Gerard M. Manzi 

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5824 Posts

Politiki

4075 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga