• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
05/07/25
Kamonyi: Abanyarugalika bizihije umunsi wo Kwibohora bashimangira uruhare rwabo mu bikorwa by’iterambere
05/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi ikomeje guhiga bukware Abahebyi mu bucukuzi bw’Amabuye y’agaciro
05/07/25
Kamonyi-Ubudaheranwa: Ubuyobozi bwa SACCO 12 bwaremeye Abarokotse Jenoside batishoboye
05/07/25
Kamonyi-Ngamba: Iminsi y’umujura yabagereyeho bafatwa bataragurisha Ingurube bishe bakayibaga

Miliyari zisaga enye zatikiriye mubiza

Editor
October 14, 2015
Ministre Mukantabana

Amafaranga asaga miliyari enye y’u Rwanda yagaragajwe nk’ayagiye kubiza mu mezi icyenda ashize.

Akayabo ka Miliyari enye na Miliyoni Magana arindwi na mirongocyenda y’amanyarwanda niyo yagiye kubyangijwe n’ibiza mu mezi icyenda ashize nkuko byatangajwe na Minisitiri Mukantabana Seraphine ushinzwe minisiteri y’imicungire y’ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR).

Mukiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa 13 ukwakira 2015 cyari kigamije kuvuga k’umunsi mpuzamahanga wahariwe kugabanya ingaruka z’ibiza wizihizwa kuwa 13 ukwakira buri mwaka , Minisitiri Mukantabana Seraphine hamwe n’abayobozi muri iyi minisiteri bavuze ko aka kayabo k’amafaranga katanzwe kubera Ibiza muburyo butandukanye .

Ibyangijwe cyangwa ibyangiritse biri mubyiciro bitandukanye birimo : abantu 68 bahasize ubuzima , abandi 137 barakomeretse ,imihanda yangiritse igera kuri 12 , amazu yangiritse 1147, ibyari bihinze kubuso bwa hegitari 1651 , ibiraro 48 byangiritse , amatungo yo agera kuri 32 yarapfuye hamwe n’ibindi.

Kugeza ubu MIDIMAR itangaza ko kubantu ibihumbi 47474 babaruwe ko bari mu manegeka mu mwaka wa 2013 abagera kubihumbi 41129 mu kwezi kwa gatanu bari bamaze kuhakurwa kuko bashobora kwibasirwa n’ibiza .

Ifoto intyoza.com
Minisitiri Mukantabana Seraphine abamukikije abakozi ba MIDIMAR

Abazwa ibijyanye n’ikigo gifite mu nshingano zacyo gutangaza iby’imihindagurikire y’ikirere mu Rwanda ( METEO ) gitangaza iby’ubumenyi bw’ikirere abantu bavugako kibabeshya , Minisitiri yagize ati

ikirere ni ikirere , amakuru atangwa iyo bavuze ngo imvura iragwa nuko iyo mvura baba bayibonye iba iboneka.

Minisitiri akomeza agira ati

iyo bihindutse wenda ikibazo tugira ahangaha hari igihe bihinduka bamaze kubitangaza bikaba byahinduka wenda nk’iminota nk’ingahe mbere yuko biba bakaba batabivuga icyongicyo kikaba aricyo kibazo wenda cyo kudatanga amakuru ( communication).

MIDIMAR ivuga ko ikibazo cy’inkuba barimo kugishakira umuti aho ubu bari mu igerageza ry’imirindankuba mugihe kitatangajwe kikazakemuka , aha kandi ngo buri wese agomba guhora yiteguye , yiga , asoma , akurikirana amakuru kucyatuma hirindwa cyangwa hakagabanywa ibibazo biterwa n’ibiza.

Iyi Minisiteri ivuga ko igiye gukorana n’abafite ubumenyi gakondo kubijyanye n’imihindagurikire y’ikirere kugirango ubumenyi bafite bajye babuhuza n’amakuru baba bafite bityo barebe icyarushaho gufasha mu kwirinda no kugabanya ingaruka ziterwa n’ibiza . MIDIMAR ivuga ko imaze kubona abagera kuri 33 Rubavu na 11 Rutsiro aho igishakisha abandi bafite ubu bumenyi.

Umwe mubafite ubumenyi gakondo wifashishwa n’iyi minisiteri waganiriye n’Intyoza.com , Nsengiyumva yohani korode wo kunyundo mu karere ka Rubavu yagize ati

  hari ukuntu mbyumva mu mubiri iyo imvura iri bugwe yaba nke cyangwa nyinshi.

Dufiteyezu yohani kirizositomu we ni umuturage wo mu karere ka Rutsiro umurenge wa musasa nawe akaba yibitseho ubu bumenyi batize mu ishuri cyangwa mubitabo we agita ati

 menya niba imvura iragwa mpereye uko ikirere kimeze haba igihe hari imbeho cyangwa umuyaga uvanze ubushyuhe ndetse no mu mubiri wanjye ubwawo.

Share Article

Follow Me Written By

Editor

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5828 Posts

Politiki

4079 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga