Muhanga: Abarimu barataka kurishwa nabi iminsi mikuru isoza umwaka

Bamwe mu bakora mu burezi bo mu karere ka Muhanga baravuga ko iminsi mikuru isoza umwaka bayirishijwe nabi kubera kudahembwa amafaranga yabo y’ukwezi k’Ukuboza.

Bamwe muri aba barimu baganiriye n’umunyamakuru wa intyoza.com bavuga ko batazi impamvu yatumye imishahara yabo itinda kubageraho. Umwe muribo yagize ati” Mutubarize impamvu tutarahembwa umushahara w’ukwezi kwa 12 / 2021 kandi abandi barahembwe. Ese twebwe ntabwo turi abakozi b’akarere, n’iki cyabiteye?”.

Undi muri aba barimu, yagize ati” Sinibaza impamvu tudahembwa? Abayobozi b’ibigo by’amashuri barahamagawe ngo bajye gusinyira abarimu bashya bajya mu kazi iminsi 3 yose bakirizwa kuri sitade bategereje abakuriye ishami ry’uburezi”.

Bakomeza bavuga ko ubwo banyuzaga ubutumwa ku rukuta rwa Twitter rw’aka karere, aho banditse babaza impamvu abarimu badahembwa, ababishinzwe bavuze ko byatewe n’ishyirwa mu myanya ryabo, bityo biri mu nzira yo gukemuka.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Mugabo Gilbert avuga ko bababajwe no kubona bigeze iki gihe aba bakozi batarahembwa, ariko akavuga ko byatewe n’uburyo akazi gatangwamo n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi (REB), kuko ngo ariyo yohereza urutonde rwabo yahaye akazi maze akarere kakabatuma ibyangombwa bisabwa.

Ahamya ko ikigoranye ari urupapuro rutangwa n’urukiko rw’uko ugiye guhabwa akazi atigeze cg ngo abe akurikiranwa n’inkiko (Extrait du Cassier Judiciare), iki ngo cyatumye bitinda kandi abo bose bagomba guhemberwa rimwe no kwirinda ibirarane bya hato na hato.

Uyu muyobozi, yijeje ko amwe mu makosa ashobora gutuma batabonera igihembo cyabo ku gihe agiye kwitabwaho hagamijwe kujya bikorwa vuba bagahemberwa ku gihe.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Muhanga: Abarimu barataka kurishwa nabi iminsi mikuru isoza umwaka

  1. rujonjori January 5, 2022 at 10:16 am

    urwo ni urwitwazo mwagiye mwemera ko mufite ubuyobozi bubi mwebwe na ruhango ubu niko bimeze ubuse ko hari utundi turere twahembwe nuko izo extrait du casier judiciaire zatanzwe ikimwaro kinshi kuri mwe naho ibindi ni iibinyoma

Comments are closed.