Nyamagabe: Abagize CPCs bibukijwe kuzuza inshingano zabo

Abagize komite zo kwicungira umutekano (Community Policing Committees –CPCs) ni bamwe mubafatanya na Polisi mu gucunga umutekano, batanga amakuru agamije gukumira ibyaha bitaraba. Bibukijwe inshingano bafite.

Ni muri urwo rwego kuri uyu wa 20 Gicurasi 2019 Polisi ikorera mu karere ka Nyamagabe yaganirije ba CPCs 105, baturutse mu tugari tutandatu (6) tugize umurenge wa Uwinkingi bibutswa kurushaho kunoza inshingano zabo za buri munsi.

Iyi nama yayobowe n’ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Karere ka Nyamagabe, Chief Inspector of Police (CIP) Marie Solange Bihoyiki ari kumwe n’umuyobozi ushinzwe irangamimerere mu murenge Ndagijimana Lambert.

CIP Bihoyiki yabwiye abagize CPCs ko bakwiye kurushaho kwicungira umutekano, bakumira ibyaha bikunze kugaragara mu baturage birimo amakimbirane yo mu ngo, ubujura, urugomo n’ibindi bikomoka ku myitwarire mibi.

Ati “Umuturage w’u Rwanda agomba kugira umutekano usesuye aho atuye kandi awugizemo uruhare kugira ngo abashe kugera ku iterambere yifuza. Ibi bizagerwaho nimukora akazi kanyu uko bikwiye mukumira ibyaha bitaraba, mukanatangira amakuru ku gihe cyane cyane ku bintu bihungabanya umutekano iwacu mu miryango.”

By’umwihariko yavuze ko abaturage bakwiye guhangana n’icuruzwa, ikwirakwizwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kuko bigira uruhare runini mu guhungabanya umutekano w’abaturage.

Ati “Ikibazo cy’ibiyobyabwenge n’ingaruka zabyo murabizi, musabwe kukitaho mukabikumira kuko nibyo bitwangiriza urubyiruko n’abaturage bikaba byatuma bishora mu bindi bikorwa bibi.”

Ndagijimana Lambert ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Uwinkingi yababwiye ko umutekano ariwo uza ku isonga mu gutuma umuntu agera ku iterambere rirambye, kubera ko aba akora atekanye.

Yagize ati “Nta terambere twageraho tudafite umutekano usesuye kuko ibyiza byose niwo tubikesha, murasabwa gufatanya na Polisi ndetse n’izindi nzego zishinzwe umutekano kurwanya ibyaha, kugira ngo buri muturarwanda wese abeho atekanye.”

Ndagijimana yashimiye Polisi uburyo idahwema kwigisha abaturage gutangira amakuru ku gihe kugira ngo ibyaha bibashe gukumirwa bitaraba, asaba buri wese guharanira icyamuteza imbere, arwanya icyahungabanya umutekano.

Abagize komite zo kwicungira umutekano (CPCs) biyemeje ko bagiye gushyira mu bikorwa inama bagiriwe ndetse banarushaho gukangurira abaturage bose kugira uruhare runini mu mutekano.

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →