Perezida Samia Suluhu wa Tanzania yashyizeho abagize Giverinoma

Perezida Samia Suluhu kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Werurwe 2021, yashyizeho abagize Guverinoma nyuma yo kurahiza umwungirije, Dr Philip Mpango kuri uyu wa gatatu.

Abaminisitiri binjiye muri Leta nshyashya ya perezida Samia Suluhu ni nka Mwigulu Nchemba wahawe kuyobora Minisiteri y’imari, akaba asubiye mu mwanya warimo uwagizwe Visi Perezida w’igihugu Dr Philip Mpango.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, imigenderanire no gufashanya n’akarere ka Afurika ni Madamu Liberata Mulamula, akaba yari umunyamabanga mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, akaba yaranigeze kuba ahagarariye Tanzania muri Amerika, anayobora ishyirahamwe rihuriyemo ibihugu byo mu biyaga bigari, ICGLR.

Uwahoze ayoboye iyo Minisiteri, Palamagamba Kabudi yagenywe kuyobora Minisiteri y’Ubutabera n’itegeko nshinga.

Mu baminisitiri bahinduriwe minisiteri nkuko BBC ikomeza ibitangaza, harimo Ummy Mwalimu wahoze muri Minisiteri y’ibidukikije, yagiye muri minisiteri ishinzwe intara n’ubutegetsi bw’ibanze.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →