Rwamagana: Polisi yatabaye umugore wa guye mu cyobo cya m18 ahetse umwana

Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe kurwanya inkongi no gutabara abari mu kaga kuri uyu gatandatu tar iki 30 Werurwe 2019, yatabaye umugore uhetse umwana waguye  mu cyobo gifite m18 z’ubujyakuzimu.

Uwajeneza Josiane w’imyaka 26 y’amavuko n’umwana we Niyonkuru Omar w’amezi 10 batuye mu murenge wa Muyumbu, akagari ka Nyarukomo mu mudugudu wa Gatuza  nibo batabawe nyuma yo kugwa mu cyobo gifite m18 z’ubujyakuzimu aho barimo kwahira ubwatsi bw’amatungo.

Chief Inspector of Police (CIP) Hamudun Twizeyimana umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’ Iburasirazuba yavuze ko uyu mugore yaguye mu cyobo cyacukuwe n’abaturanyi ubwo bakoraga ibikorwa by’ubwubatsi.

Yagize ati“ Abaturanyi ba Uwajeneza ubwo bari mu bikorwa by’ubwubatsi bacukuye icyobo kirekire gifite m18 bagomba kuzagira ubwiherero, mu gihe uyu mugore yahiraga ubwatsi bw’amatungo yaje kugwa muri iki cyobo kuko kitagaragara cyarengewe n’ibyatsi.

CIP Twizeyimana yavuze ko aba bakimara kugwa muri iki cyobo abaturage bihutiye kubimenyesha Polisi maze abapolisi bakora mu ishami rishinzwe kurwanya inkongi no gutabara bakihutira kuhagera bagatabara ubuzima bw’uyu mubyeyi ndetse n’umwana yari ahetse.

Kuri ubu ubuzima bw’aba bombi bumeze neza aho bari kwitabwaho n’abaganga mu cyigo nderabuzima cya Muyumbu.

CIP Twizeyimana yibukije abaturage ko mu gihe bashoje ibikorwa by’ubwubatsi bakwiye kwihutira gusiba ibyobo n’ibinogo bacukuye cyangwa aho biri hagashyirwa ibimenyetso biharanga, kugirango hakumirwe ibikorwa bihungabanya umutekano birimo n’impanuka zishobora gutwara ubuzima bw’abantu.

Yasoje ashimira abaturage ku makuru batanze Polisi ikabasha gutabara ubuzima bwa Uwajeneza ndetse n’umwana we, yabasabye gukomeza gufatanya n’inzego z’umutekano mu gukumira ibyaha bitandukanye binyuze mu gutangira amakuru ku gihe.

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →