Sgt Major Robert wari wafashwe n’inzego z’Umutekano za Uganda yarekuwe by’agateganyo

Polisi ya Uganda yatangaje ko yarekuye by’agateganyo Sergent Major Robert Kabera wo mu ngabo z’u Rwanda wahungiye muri icyo gihugu, nyuma y’uko yari yatawe muri yombi kuwa mbere.

Kabera, yategetswe kwitaba Polisi buri minsi ibiri mu gihe iperereza ku cyaha akekwaho cyo gutunga intwaro mu buryo butemewe rikomeza. Kuri uyu wa kabiri, umunyamategeko we, yandikiye minisitiri w’intebe wa Uganda amusaba kugira icyo akora, avuga ko Kabera ufite icyangombwa cy’impunzi ashobora koherezwa mu Rwanda.

Kabera, azwi cyane mu Rwanda kubera kuba mu itsinda rya Army Band no kuba umuhanzi ufite indirimbo zakunzwe ku giti cye. Kuwa kabiri habaye inama y’abashinzwe iperereza rya gisirikare n’igipolisi biga icyo agomba gukorerwa.

Kabera w’imyaka 45 y’amavuko nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, yahunze mu 2020. Igisirikare cy’u Rwanda cyahise gitangaza ko yashakishwaga ku cyaha cyo gusambanya ku ngufu umwana wo mu muryango we. Ari muri Uganda yahakanye icyo cyaha.

Yavuze ko yahunze kugirirwa nabi kubera ibyo yaba azi ku rupfu rw’umuririmbyi Kizito Mihigo, ndetse ko afitanye isano ya hafi na Fred Rwigema.

Rwigema, mu gihe cy’urugamba rwo kubohora Igihugu, yari ayoboye ingabo zahoze ari APR zatangije intambara kuri Leta yariho mu Rwanda mu 1990. Ubu ni umwe mu ntwali z’u Rwanda.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →