U Rwanda nicyo gihugu rukumbi mu karere cyubahirije nyirantarengwa mu gukingira Covid-19

Ibihugu 15 bya Africa nibyo byageze ku ntego y’isi ya OMS/WHO yo gukingira Covid-19 abarenga 10% by’abatuye igihugu bitarenze itariki 30 y’ukwezi kwa cyenda. Muri ibyo bihugu u Rwanda rurimo, rukaba ari narwo rwonyine mu karere ka Africa y’Iburasirazuba kuko abarenga 13% kuri miliyoni 13 z’Abanyarwanda bamaze gukingirwa byuzuye.

Mu kwa gatanu 2021, Dr Tedros Ghebreyesus ukuriye WHO yatangaje intego y’isi yo gukingira 10% by’abatuye ibihugu by’isi bitarenze impera z’ukwa cyenda, 40% ku mpera z’ukwa 12, na 70% hagati mu 2022.

Ibirwa bya Maurices, Maroc na Seychelles niho bari imbere muri Africa kuko bamaze gukingira abarenga 40% by’abaturage.

Muri rusange nkuko BBC ibitangaza, muri Africa abaturage 4,4% gusa nibo bamaze gukingirwa byuzuye ugereranyije na 60% mu bihugu bigize ubumwe bw’Uburayi (EU).

U Rwanda rwakoresheje irihe banga mu kubigera ho?

Minisiteri y’ubuzima ivuga ko u Rwanda rumaze kwakira doze miliyoni 3,6 zatanzwe muri gahunda ya Covax, n’izindi yagiye ibona mu bufatanye n’ibihugu. Mu buryo bugaragara, Leta yashyize imbagara muri gahunda yo gukingira Covid kugeza aho inkingo zimwe zitwarwa na kajugujugu za gisirikare ngo zigere kure mu byaro.

u Rwanda rwakoresheje kajugujugu za gisirikare mu kugeze inkingo mu bice bya kure.

Abakingira bagiye kandi bagera muri zimwe mu ngo kugira ngo bakingire abafite intege nke badashobora kugera aho gahunda zo gukingira zibera.

Dr Salla Ndoungou Ba agira ati: “u Rwanda rwabaye intangarugero mu mikorere myiza mu karere kuva rwatangira ibikorwa byo gukingira mu kwa gatatu”.

Abaturage bitabiriye gukingirwa ari benshi, mu gihugu bizwi ko ibyo Leta ishishikarije rubanda bihinduka nk’itegeko.

Nubwo ubundi kwikingiza Covid-19 ari ubushake bw’umuntu, minisiteri y’ubucuruzi iherutse gutangaza ko abacuruzi b’utubari n’abakozi babo bose bemerewe gufungura ibikorwa ari uko bakingiwe.

Mu cyumweru gishize, umwe mu bafite akabari i Kigali yabwiye BBC Gahuzamiryango ko n’ubundi we yari yarakingiwe ariko agomba no gutegeka abakozi be bose “kubikora kugira ngo babone imibereho”.

Mu itangazo ry’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima ryasohotse mu ntangiriro z’iki cyumweru, minisitiri w’ubuzima yavuze ko Leta iri gukora ibishoboka ngo haboneke inkingo zikenewe “kandi zigere ku baturage bacu”.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →