Ubushinwa: Jinping arasaba abahanzi kuba abubatsi ba roho 

Mu gihugu cy’Ubushinwa harabera inama ngishwanama ya 13 yishyaka riri ku butegetsi (deux sessions) yahaye agaciro abahanzi, mu ntangiriro yayo aba ari bo baganira na Perezida Jinping w’iki gihugu.

Mu gihe hari hitezwe ko ibiganiro by’ikubitiro muri iyi nama bivuga kuri politiki, inganda, ubukungu n’ibindi, benshi batunguwe no kubona Jinping ahitamo kugirana ibiganiro n’abahanzi, abanyabugeni, abanditsi, abacunga inzu ndangamurage, abakina amafilimi n’amakinamico ndetse na ba byenda gusetsa.

Umunyamakuru Wang Botao.

Nkuko bisobanurwa na Wang Botao, umunyamakuru wa Televiziyo CGTN ishami ry’igifaransa, ngo Jinping afata abahanzi nk’abubatsi b’imizi y’igihugu, bagacura roho z’abaturage, ashaka kuvuga ko bafite uruhare runini mu iterambere ry’Ubushinwa.

Mu magambo Jinping akunda kuvuga, yitsa ku baturage, no kuruhare rw’abahanzi mu kubaka imitima y’abaturage; yerekana ko igihugu kitabaha agaciro kitagira abaturage bazima, kandi kitagera ku iterambere rirambye.

Perezida XI Jinping.

Ingero: Ubuhanzi bwose bugomba gushingira ku muturage, we buvomamo ibihangano. Inganzo idakura mu baturage iragimba ikazima.

Igihugu, abaturage ntibishobora kubaho bitagira impagarike. Umurimo w’abahanzi, abanyabugeni, abanditsi n’abafilozofe ugomba gushingira ahanini mu gucura, kurema, kubaka imizi na roho z’abaturage. Aha niho asobanura impamvu abahanzi bagomba kubaho.

Ubusosiyaliste mu ntumbero y’ubushinwa bwinjiye mu mujyo mushya. Abakora ubuhanzi n’ubugeni bagomba guharanira ko uwo mujyo usakara hose mu bihe byose, bakawandikaho, bakawuririmbaho.

Perezida Jinping, ashaka kuvuga ko uwo mujyo igihugu cyihaye kuva mu  2012 ariwo ubuhanzi bwose bugomba kubakiraho. Muri uwo mujyo, Ubushinwa bwihaye intego y’ikinyejana yo kugira umuturage ubayeho mu buryo bugereranije, wikuye mu bukene.

 

 

 

Omar K.

Umwanditsi

Learn More →