Umusirikare w’ipeti rya Colonel wa FDLR yafatiwe mu rusengero abatirisha umwana

Colonel Augustin Nshimiyimana wo mu nyeshyamba za FDLR zirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda yafashwe n’abantu bitwaje intwaro mu cyumweru gishize muri Kivu ya ruguru akuwe ku rusengero, nk’uko uyu mutwe ubitangaza.

Col Nshimiyimana yabaye uwungirije ushinzwe iperereza muri FDLR hagati ya 2011 na 2019, yafatiwe mu gace kitwa Rubaya ka teritwari ya Masisi mu ntara ya Kivu ya ruguru, nk’uko umuvugizi wa FDLR abivuga.

‘Curé Ngoma’ yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ati: “Ni byo baraje bamusanga aho yari mu birori byo kubatirisha umwana we baramufata”.

BBC yagerageje kuvugana n’umuvugizi w’ingabo za FARDC [ingabo za DR Congo] ntibyashoboka. Bwana Ngoma avuga ko abafashe Nshimiyimana bari abantu bitwaje intwaro bambaye imyenda ya gisivile, ariko akemeza ko ari ingabo z’u Rwanda.

Ati: “Zone ya Rubaya irimo ingabo z’u Rwanda zambaye imyenda ya FARDC, twe tuvuga ko yafashwe n’ingabo z’u Rwanda.”

Mu gihe gishize na vuba aha Leta y’u Rwanda yagiye ihakana ko nta ngabo zayo ziri ku butaka bwa DR Congo.

Ngoma, avuga ko gufatwa kwa Nshimiyimana – batazi aho yajyanywe, ari “ikintu gikomeye” kuri FDLR kuko “gutakaza umuntu ni igihombo, ariko ni urugamba mu rundi”.

Bamwe mu bandi barwanyi b’imitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bafatiwe muri DR Congo, boherejwe mu Rwanda aho hari abajyanywe mu nkiko.

FDLR ku bihe bidasanzwe muri Kivu ya ruguru

Mu kwezi gushize leta ya DR Congo yatangaje ibihe bidasanzwe mu ntara za Kivu ya ruguru na Ituri bigamije kurandura imitwe y’inyeshyamba irimo n’iyo mu bindi bihugu ihakorera.

Izi ntara ubu zitegekwa n’amategeko ya gisirikare mu korohereza abasirikare guhiga imitwe y’inyeshyamba. Gusa ibikorwa bisa n’ibi byarakozwe mbere ntibyagira kinini bihindura.

Mu kwezi kwa kane uyu mwaka, Major Ndjike Kaiko, umuvugizi wa FARDC muri Kivu ya ruguru, yabwiye BBC ko ingabo zibangamirwa n’uko inyeshyamba zikorera mu baturage.
Ubwo yari abajijwe niba ibitero byo kurandura inyeshyamba byatangajwe na Perezida Félix Tshisekedi mu 2019 bikomeje, Bwana Kaiko yagize ati: “Ibyo bitero n’ubu birakomeje ariko abantu bagomba kumva uko ibintu bimeze muri Kivu ya ruguru, umwanzi afite amayeri agoye, umwanzi ari muri rubanda abana na rubanda, rero dukoresha uburyo bushoboka bwo kugira ngo ibikorwa byacu ntibigire ingaruka ku baturage bacu”.

Kuri ibyo bihe bidasanzwe izi ntara zirimo, uyu munsi ku wa gatatu, Curé Ngoma yabwiye BBC ati: “Twebwe tubifata nk’urugamba, kugeza ubu nta gitangaje kirimo na za Umoja Wetu zarabaye, twebwe dukomeje guhagarara twemye”.

Umutwe wa FDLR ariko wagiye ucibwa intege n’ifatwa cyangwa kwicwa kwa bamwe mu bawukuriye nka Gen. Sylvestre Mudacumura, ubu wasimbuwe na Gen. Pacifique Ntawunguka uzwi nka Omega.

Uyu mutwe uvuga ko urwanira impinduka mu Rwanda, “leta ikagira ibiganiro n’abatavuga rumwe nayo”, nk’uko Ngoma abivuga. Leta y’u Rwanda ishinja uyu mutwe kuba urimo abasize bakoze jenoside mu Rwanda kandi ko “idashobora” kugirana ibiganiro na bo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →