Umuyobozi wa UNHCR yambukanye n’impunzi I Burundi

Filippo Grandi ukuriye ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi-UNHCR, kuri uyu wa 27 Mata 2021 yagiye i Burundi aho yambutse umupaka w’u Rwanda n’u Burundi ari kumwe n’impunzi z’Abarundi zitahutse.

Bwana Grandi amaze iminsi mu ruzinduko muri DR Congo no mu Rwanda, ubu akaba akomereje mu Burundi aho ari kureba ibibazo byugarije impunzi, nk’uko UNHCR ibivuga.

Madamu Elise Villechalane, umuvugizi wa UNHCR mu Rwanda, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko Filippo Grandi uyu munsi yagendanye n’impunzi 159 z’Abarundi zivuye mu nkambi ya Mahama zitahutse.

Mu masaha ya saa sita ku mupaka wa Gasenyi – Nemba, aba Barundi batahutse hamwe n’uwo mushyitsi bakiriwe n’abategetsi b’u Burundi barimo minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu n’umutekano Gervais Ndirakobuca.

Ikigamijwe muri ibi ni ukwirebera ubwe [Grandi] uko ibikorwa byo gucyura izi mpunzi bikorwa, nk’uko umuvugizi wa UNHCR mu Rwanda abivuga.

Mu ruzinduko rwe, Grandi abonana n’impunzi n’abategetsi mu bihugu ku bibazo by’impunzi. Kuwa mbere yakiriwe na Perezida Paul Kagame. Nyuma yatangaje kuri Twitter ko yishimye kuko bizeye ubutegetsi bw’u Rwanda mu “gukemura ibibazo by’impunzi mu gutahuka ku bushake cyangwa kubaho mu gihugu”.

Villechalane avuga ko kugeza ubu impunzi zirenga 23,000 z’Abarundi zimaze kuva mu Rwanda guhera mu kwezi kwa munani umwaka ushize ubwo ikiciro cya mbere cyatahukaga. Avuga ko abandi hafi 6,000 nabo biyandikishije muri gahunda yo gutahuka.

Impunzi z’Abarundi zirenga 23,000 zimaze gutahuka kuva mu kwezi kwa munani 2020.

Impunzi z’Abarundi n’Abanyekongo ziri mu Rwanda zivuga ko zugarijwe n’inzara kubera igabanuka rya 60% ku mafaranga yo kubatunga bahabwa ku kwezi.

Benshi muri izi mpunzi bari biteze kumva igisubizo mu ruzinduko rwa Filippo Grandi mu Rwanda, gusa ishami rya UN/ONU rishinzwe ibiribwa – ribaha iyo mfashanyo, rivuga ko rikiri gushakisha inkunga y’amahanga ngo imfashanyo impunzi zibona izamurwe.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →