Umuzunguzayi ntashakwa mu mujyi wa Kigali

Abacuruza babunza ibintu bitandukanye mu mujyi wa Kigali bazwi ku izina ry’abazunguzayi, bakomeje kubera umuzigo umujyi wa Kigali.

Abazunguzayi, bakomeje kugaragara nk’ikibazo gikomereye umujyi wa Kigali mu bucuruzi bakora aho babungana ibintu bitandukanye byaba ibiribwa cyangwa ibyambarwa bashaka abaguzi.

Ikibazo cy’abazunguzayi ni kimwe mu bibazo byagiye byicarirwa kenshi n’abayobozi, bishakirwa igisubizo ariko bikarangira abitwa ko babonewe umuti bisanze bakiri ikibazo.

Ubuyobozi, bwashyize imbaraga mu gushaka uko aba bazunguzayi bavanwa mu muhanda, bababumbiye mu matsinda babashakira amafaranga, babashakiye aho bajya gukorera ngo bave mu muhanda ariko birangira aho badashakwa bahagarutse.

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali, mu kiganiro bwagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa kabiri Taliki ya 24 Gicurasi 2016, butangaza ko abazunguzayi bakomeje guteza umwanda mu mujyi kandi ugomba guhora usa neza.

Uretse kuvugwaho kwanduza umujyi, abazunguzayi ngo ni bamwe mubateza akajagari mu mujyi wa Kigali.

Umujyi wa Kigali, uvuga ko ukora ibishoboka byose kugira ngo ushake uko aba bazunguzayi bava mu muhanda, nta mibare nyayo y’abakora ubu bucuruzi itangazwa, nta gihe ntarengwa umujyi wa Kigali utangaza ko waba wamaze guca abazunguzayi.

Uretse kubona ko abazunguzayi ari ikibazo, umujyi wa Kigali unasanga aba bazunguzayi batizwa umurindi na bamwe mu bacuruzi bemewe babaha ibintu.

Mu gihe umujyi wa Kigali utangaza ibyo gukura abazunguzayi mu mujyi, bo bavuga ko kuva mu muhanda bitazoroha ngo cyane ko ariho bakura amaramuko nubwo badasiba kuhahanganira n’ubuyobozi buba butabashaka muri ubu bucuruzi bwabo.

Intyoza.com

 

Umwanditsi

Learn More →