Uruganda“Ingufu Gin” rufite agaciro gasubiza icyifuzo cy’umukuru w’Igihugu-Min Gatabazi JMV

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney ubwo kuri uyu wa 09 Nzeri 2021 yatahaga ku mugaragaro inyubako nshya z’uruganda Ingufu Gin ruherereye mu Kagari ka Ruyenzi, Umurenge wa Runda, Akarere ka Kamonyi, yashimangiye ko uru ruganda ari igisubiza cy’icyifuzo cy’umukuru w’Igihugu cyo kwigira. Yashimye umusanzu warwo mu iterambere ry’Igihugu.

Minisitiri Gatabazi, avuga ko umurongo w’ishoramari wafashwe n’uruganda Ingufu Gin ujyana n’icyerecyezo cy’umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame, cyo kuzana impinduka n’impinduramatwara n’ubukungu butajegajega muri manda ye ya 2017-2024.

Aha, bari bamaze gukata akagozi kagaragaza ko bafunguye ku mugaragaro inyubako nshya z’uruganda.

Yagize ati“ Perezida wa Repubulika, yijeje Abanyarwanda Impinduka n’Impinduramatwara n’Ubukungu butajegajega bw’iki gihugu cyacu cy’u Rwanda muri manda ya 2017-2024, hakaba harimo ibikorwa remezo bikomeye by’ishoramari rinini. Umurongo nk’uyu ng’uyu “Ingufu Gin” mwafashe ni uwo kujyana muri urwo rugendo na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika musubiza ibibazo by’Igihugu cyacu mu kubaka ubukungu butajegajega. Uru ruganda rufite agaciro gakomeye, gasubiza icyifuzo cy’umukuru w’Igihugu cyo Kwigira”. Ashimangira kandi ko iki gikorwa ari Ubukungu busangiwe, bugiye ku bantu benshi.

Mu ruganda imbere, Min. Gatabazi yasobanurirwaga imikorere yarwo.

Akomeza avuga ko imiterere y’uru ruganda, ibikoresho birimo ndetse n’ikoranabuhanga rufite kimwe n’abakozi, byose ari igisubizo cyo gukemura ibibazo mu kubaka ubukungu burambye. Ashimangira kandi ko abaturage batangiye gusubizwa kuva ku munsi wa mbere Nyiri Ingufu Gin ashora imari ngo kuko yaba abakozi bahakora, baba abacukuraga umucanga wahubatse, amabuye n’ibindi bikoresho byahagiye, ndetse n’undi wese wagize icyo ahagemura, bose ngo bakiriye ku mafaranga asaga Miliyari eshanu zubatse uru ruganda, atunga abayahembwe, bahindura ubuzima, afasha imiryango yabo n’Igihugu.

Minisitiri Gatabazi, avuga ko muri Miliyari zisaga 14 zimaze kwinjizwa n’uru ruganda mu misoro, yafashije Igihugu gukora ibikorwa rusange bitandukanye by’iterambere no guhindura imibereho y’Abanyarwanda. Yijeje inkunga ishoboka abashinze uru ruganda, hagamijwe kurushaho kunoza ibyo bakora no gufasha Igihugu mu cyerekezo cyihaye.

Ntihanabayo Samuel uzwi cyane ku izina rya Kazungu, Umuyobozi mukuru akaba ari nawe washinze uruganda Ingufu Gin, ashima inkunga n’inama by’ubuyobozi bw’igihugu, akavuga ko bituma barushaho gukora neza no kugaragaza umusanzu wabo mu kujyana n’icyerekezo cy’Igihugu. Avuga kandi ko iki gikorwa kiri mu bigize iterambere ry’Akarere ka Kamonyi, ko nk’ubuyobozi bw’uruganda barajwe ishinga no gutuma imibereho y’umuturage irushaho kuba myiza akagira uruhare mu bimukorerwa.

Ntihanabayo, avuga ko nubwo icyorezo cya Covid-19 cyakomye mu nkokora umuvuduko uruganda rwari rufite, mubyo babashije gukora ngo babikesha ubufasha bwa Leta mu koroherezwa gukora mu bihe bitari byoroshye, ko kandi ubu ngo bashishikajwe no kwagura isoko, bakagura ibikorwa mu bwinshi no mu bwiza ku buryo guhera mu mwaka wa 2022 bazatangira guhatana ku isoko mpuzamahanga. Yizeza ko azarushaho gukomeza gukora neza no gutanga imisoro uko bikwiye, hagamijwe gushyigikira iterambere ry’Igihugu, Guharanira iterambere ry’imibereho myiza y’abakozi b’uruganda kimwe n’abaturage barwegereye muri rusanjye.

Ntihanabayo Samuel imbere i buryo, Minisitiri Gatabazi ibumoso bari mu nyubako z’uruganda.

Uruganda Ingufu Gin, hari byinshi rumaze kugeza ku baturage by’umwihariko abanyakamonyi n’abandi barubonyemo akazi kuva rutangira kugeza none, hari abo rufasha mu kwishyurira Mituweli, runafite uruhare rutari ruto mu bikorwa bitandukanye by’iterambere muri aka karere, hatirengagijwe kandi Miliyari zibarirwa muri eshanu z’imisoro rutanga buri mwaka, akora ibitari bike muri gahunda z’iterambere ry’Igihugu mu Nguni zitandukanye.

Nyiri uruganda Ingufu Gin, asuhuzanya na Min. Gatabazi
Umufasha/Madame wa Ntihanabayo yakira abashyitsi.
Guverineri Kayitesi Alice w’intara y’Amajyepfo ibumoso, Madame wa Ntihanabayo Samuel.
Mu duganda imbere, abakozi bari mu kazi kose.

Ntihanabayo Samuel na Madamu we.
Uruganda Ingufu Gin rufite amoko y’inzoga agera mu icumi rukora. Ruri muri gahunda yo gukora n’izindi nyinshi
Umuhanzi Senderi imbere y’ibinyobwa bitandukanye bya Ingufu Gin. Niwe Brand ambassador

Munyaneza Theogene / intyoza.com

 

Umwanditsi

Learn More →