Uwafungiwe ubujura, yatorewe kuba“Mayor” none ntakozwa iby’umushahara n’ibindi

Umugabo wafunzwe imyaka kubera kwibisha imbunda uherutse gutorerwa kuba umukuru w’akarere muri Africa y’Epfo yizeje ko atazigera afata umushahara we ndetse n’ibindi byose yemerewe nka ‘mayor’. Imwe mu mpamvu agaragaza ni uko mu gihe yari afunzwe yitaweho n’abasoreshwa, ko ubu yisanzuye.

Gayton McKenzie, yatowe kuri uyu wa mbere nta wundi bahatanye ngo abe umukuru w’akarere ka Central Karoo mu ntara ya Western Cape mu majyepfo ashyira uburengerazuba. Mu ijambo rye nyuma yo gutorwa, yavuze ko igihe cyose azaba ari muri uwo mwanya ako karere nta na kimwe kazamutangaho.

Nyuma, kuri uyu wa kabiri yanditse ubutumwa kuri Twitter bushimangira ibyo yavuze. Yanditse ati: “Nzigomwa 100% y’umushahara wanjye, sinshaka imodoka za mayor. Zikwiye kugurishwa hakagurwa ambulances. Nazanye abarinzi banjye nishyura. Polisi ikwiye kujya ku kazi kayo. Sinzigera nsaba ifaranga ry’igitoro cyangwa ry’ingendo z’indege. Abasoreshwa banyitayeho mfunze. Ubu ndisanzuye“.

Mu byo avuga ko yigomwe harimo umushahara ku kwezi wa ‘mayor’ muri Africa y’epfo ugenwa n’itegeko ryo mu 2020 ni ama-Rand 117,423 (agera ku 8,100$). Ku mbuga nkoranyambaga benshi bashimye ukwigomwa k’uyu mutegetsi watowe, abandi bashidikanya ko azashyira mu ngiro ibi avuga.

Uyu mugabo yizeje kongera imbaraga mu kurwanya abimukira batemewe, nk’uko ibinyamakuru byaho bibivuga. Gayton McKenzie nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, yamaze imyaka irindwi afunze muri 15 yari yarakatiwe kubera kwibisha imbunda nyuma yo gufatwa mu 1996. Yavuye muri gereza mu 2003.

McKenzie, azwiho kuba umucuruzi ukomeye, umwanditsi, n’umuntu uvuga ibyo gutera abandi imbaraga, akaba n’umukuru w’ishyaka Patriotic Alliance. Bimwe mu bitabo yanditse “A Hustler’s Bible”, na “Kill Zuma By Any Means Necessary” biri mu byaguzwe cyane muri Africa y’Epfo.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →