• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
05/07/25
Kamonyi: Abanyarugalika bizihije umunsi wo Kwibohora bashimangira uruhare rwabo mu bikorwa by’iterambere
05/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi ikomeje guhiga bukware Abahebyi mu bucukuzi bw’Amabuye y’agaciro
05/07/25
Kamonyi-Ubudaheranwa: Ubuyobozi bwa SACCO 12 bwaremeye Abarokotse Jenoside batishoboye
05/07/25
Kamonyi-Ngamba: Iminsi y’umujura yabagereyeho bafatwa bataragurisha Ingurube bishe bakayibaga

Uyu mwaka tugomba gukoresha imbaraga zidasanzwe mu kurwanya ibyaha – IGP  Dan Munyuza

Umwanditsi
January 24, 2019

Ubwo yasuraga abapolisi bakorera mu turere twa Burera na Gicumbi, District Police Unit (DPU) kuri uyu wa  Kabiri tariki 22 Mutarama 2019, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza yavuze ko Polisi nk ‘urwego rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu, umwaka ushize wa 2018 rwitwaye neza mu kubungabunga umutekano.Yavuze ko imbaraga zakoreshejwe muri uriya mwaka zingomba kwikuba kenshi kugira ngo ibitera ibyaha byose bikumirwe.

IGP Munyuza yavuze ko imbaraga nyinshi zigomba gushyirwa mu kurwanya ubucuruzi bwa magendu n’ibiyobyabwenge bikunze kugaragara ku mipaka iri mu turere duhana imbibi n’u Rwanda.

Yagize ati“ Burera na Gicumbi hakunze kugaragara ubucuruzi bwa magendu ndetse n’ibiyobyabwenge. Uyu mwaka tugomba gukoresha imbaraga nyinshi zishoboka tukabirwanya tugamije kubica burundu.”

Yakomeje agaragaza ko ibiyobyabwenge n’ubucuruzi bwa magendu bigira ingaruka zikomeye ku buzima bw ‘igihugu, kuko ari nabyo shingiro ry’ibyaha.

Umuyobozi mukuru wa Polisi yasabye abapolisi guhorana umurava n’ubwitange mu kazi, bagahora bari maso kuko inzira zinyuramo magendu n’ibiyobyabwenge, umwanzi ashobora kuzifashisha akinjira mu gihugu agahungabanya umutekano w’abaturarwanda.

Ati:”Nta kintu na kimwe mugomba gufata nk’icyoroheje cyane cyane icyagira ingaruka mbi ku mutekano w’igihugu. Bariya baca mu nzira za rwihishwa bakinjiza magendu n’ibiyobyabwenge mu gihugu, umwanzi nawe ashobora kubyuririraho nawe akajya anyura muri izo nzira akinjira mu gihugu. Ni ngombwa ko duhora turi maso rero.”

Yakomeje akangurira abapolisi kujya bakorana bya hafi n’abaturage, bagafatanya mu kubungabunga umutekano, hagira umuturage uhura n’ikibazo bakihutira kumutabara.

IGP Dan Munyuza, yashoje ashimira abapolisi uko bitwaye umwaka ushize wa 2018 ndetse na nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu butumwa bwe busoza umwaka agenera inzego z’umutekano akaba yarabibashimiye.

Yavuze ko mu mpera z’umwaka yizeye kuzabona  raporo zimugaragariza ko magendu n’ibiyobyabwenge byagabanutse cyangwa byacitse burundu.

Buri ntangiriro z’umwaka abayobozi bakuru muri Polisi y’u Rwanda basura abapolisi  mu gihugu hose bakarebera hamwe uko umwaka ushize warangiye ndetse bakanafata ingamba zo gutangira umwaka mushya hagamijwe kurushaho kubungabunga umutekano w’abaturarwanda.

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5828 Posts

Politiki

4079 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga