• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

DRC/Ebola: Abantu 10 bamaze gupfa mu gihe kitagera kubyumweru 2

Umwanditsi
June 13, 2020

Minisiteri y’ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo-DRC, kuri uyu wa gatandatu tariki 13 Kamena 2020 yatangaje amakuru mashya yuko icyorezo cya Ebola gihagaze mu ntara ya Équateur iri mu burengerazuba bw’igihugu, ivuga ko imaze kwica abantu 10.

Abo bamaze gupfa, bari mu barwayi bashya 16 bamaze kuboneka guhera ku itariki ya 01 Kamena 2020, ubwo hatangazwaga ko Ebola yongeye kwaduka muri iki gihugu ku nshuro ya 11 mu mateka yacyo.

Hari ahantu habiri habaye izingiro ry’iyi ndwara: hamwe ni i Mbandaka, mu murwa mukuru w’intara ya Équateur, ahabonetse abarwayi ku itariki ya 11 y’ukwa gatanu. Hakaba no mu karere k’ubuzima ka Bikoro, kuri kilometero 148 mu majyepfo ya Mbandaka, aho umugore wari wagiye mu muhango wo gushyingura i Mbandaka yatashye.

Kuva ku itariki ya 14 y’ukwezi gushize kwa gatanu, DR Congo yatangiye kubara kugeza ku minsi 42 nta wundi murwayi mushya ubonetse kugira ngo itangaze ko Ebola yari yadutse mu burasirazuba bw’igihugu ku itariki ya mbere y’ukwa munani mu 2018 icitse.

Iyo Ebola yo mu burasirazuba yatangajwe ko yahitanye abantu 2,280. BBC dukesha iyi nkuru itangaza ko yabaye iya 10 mu mateka ya DR Congo, iba n’iya kabiri mbi cyane mu mateka y’isi nyuma y’iyibasiye ibice bimwe byo mu burengerazuba bw’Afurika kuva mu 2013 kugera mu 2016 ikica abarenga 11,300.

Ebola ni ndwara ki?

  • Ebola ni virusi itangira itera umuntu guhinda umuriro, gucika intege cyane, kubabara imitsi no kubabara mu muhogo.
  • Uko irushaho gukomera, uyirwaye araruka, agacibwamo ndetse akavira imbere ndetse akava n’amaraso mu bice byo hanze by’umubiri.
  • Abantu bayandura iyo bagize aho bahurira n’abayirwaye, nk’ahari igikomere ku mubiri, mu kanwa no mu mazuru, mu maraso, mu myanda iva mu mubiri cyangwa mu cyuya cy’uyirwaye.
  • Abarwayi ba Ebola akenshi bahitanwa n’umwuma ndetse no kunanirwa gukora kw’ingingo zimwe na zimwe z’umubiri.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga