• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
13/05/25
Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira
13/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
13/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
13/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira

Habonetse umuti urinda abagore kwandura SIDA

Umwanditsi
November 10, 2020

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku kurwanya SIDA-UNAIDS, rivuga ko ritewe imbaraga n’ubushakashatsi bwerekanye ko umuti ugabanya ubukana bwa virusi itera SIDA uri kurinda abagore kuyandura.

Uyu muti witwa ‘cabotegravir‘ uterwa abagore rimwe buri mezi abiri, ni umuti mushya wo kuvura SIDA umaze igihe ukorwaho ubushakashatsi. Abagore bo muri Africa yo munsi ya Sahara bawutewe wabarinze kwandura SIDA ku rugero rwa 89% ugereranyije no kunywa buri munsi ibinini birinda kwandura byitwa ‘pre-exposure prophylaxis’ (PrEP).

Ishami rya ONU/UN ryita ku buzima ku isi OMS/WHO rivuga ko uyu muti werekanye ko ukora mu kurinda abagore kwandura SIDA, gusa ko hakiri ibijyanye n’ubuziranenge bwawo bitarasobanuka.

UNAIDS, isubiramo amagambo y’umukuru wayo Winnie Byanyima avuga ko “ibi ari ibintu bifite icyo bivuze kinini”. Agira ati: “UNAIDS imaze igihe kinini isaba ko haboneka ubundi buryo bukwiriye bwo kurinda abagore SIDA, ibi rero ni ikintu kigiye guhindura ibintu”.

Biteganyijwe ko uyu muti nugezwa ku bwinshi ku bagore bafite ibyago byinshi byo kwandura SIDA bishobora kugabanya cyane umubare w’abandura iki cyorezo.

OMS ivuga ko ibinini bya PrEP bikomeza kuba ubundi buryo bwo kwirinda kwandura SIDA.

UNAIDS ivuga ko kugerageza uwo muti hamwe na PrEP, uko yombi irinda kwandura SIDA, byakorewe ku bagore 3,200 bari hagati y’imyaka 18 na 45 bo mu cyiciro cy’abafite ibyago byinshi byo kwandura muri Botswana, Kenya, Malawi, Africa y’Epfo, Eswatini, Uganda na Zimbabwe.

Abagore batewe uwo muti wa ‘cabotegravir‘ bane (4) ni bo banduye, ugereranyije na 34 banduye bafataga buri munsi ibinini bya PrEP. Ibyago byo kwandura SIDA k’uwatewe ‘cabotegravir‘ biri inshuro icyenda hasi ugereranyije n’ibinini bya PrEP.

UNAIDS ivuga ko ibyavuye muri ubu bushakashatsi ari ingenzi mu kurinda SIDA abagore bafite ibyago byinshi byo kuyandura, bakoreshaga ibinini banywa buri munsi, agakingirizo cyangwa kwifata.

Winnie Byanyima, asaba ko uyu muti uterwa mu rushinge ukwiye kuba udahenze kandi ukagezwa henshi, kugira ngo abawukeneye bose bawubone.

UNAIDS ivuga ko mu 2019 abantu bashya miliyoni 1.7 banduye SIDA ku isi, muri uwo mwaka abagera ku 690 000 bishwe n’indwara z’ibyuririzi zayo, naho abagera kuri miliyoni 38 babana nayo.

Nkuko BBC ikomeza ibitangaza, UNAIDS ivuga kandi ko kuva iki cyorezo cyaboneka ku isi – mu myaka ya 1980 – abantu basaga miliyoni 75 bamaze kucyandura, naho abagera kuri miliyoni 32 SIDA yarabishe kuva icyo gihe.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima-OMS rivuga ko bishobora gufata igihe kirenga umwaka kugira ngo uyu muti uboneke ku bwinshi. OMS ivuga kandi ko ubwo ubu werekanye ko ukora cyane ku bagore, hazakurikiraho kureba uwafasha n’abagabo bakora imibonano n’abandi bagabo.

Ubushakashatsi ku buziranenge bwawo burateganyijwe, nk’uko OMS ibivuga, ndetse ko ibinini bya PrEP – bikoreshwa kuva mu 2015 – bikomeza kuba uburyo bundi bwizewe bwo kwirinda SIDA.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5796 Posts

Politiki

4047 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga