Kamonyi : Akarere mu nyubako nshya

Inzu nshya y'akarere ka Kamonyi intyoza.com

Nyuma y’igihe akarere ka Kamonyi gakorera mu mazu katijwe n’umurenge wa Rukoma, ubu karakorera mu nyubako nshya y’akarere iri mu murenge wa Gacurabwenge.

Inyubako nshya y’akarere yuzuye iri ahitwa Igihinga kumuhanda wa kaburimbo mu murenge wa Gacurabwenge akagari ka Gihinga aho akarere ka kamonyi kuri uyu wa 19 ukwakira 2015 katangiye kuyikoreramo hatangwa serivise zitandukanye akarere gaha abakagana.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Uwineza Claudine yatangarije intyoza.com ko aho bakoreraga bari baratijwe n’umurenge wa rukoma ariko ubu bakaba bishimira kujya mu nyubako nshya y’akarere.

Uwineza Claudine avuga ko iyi nyubako mu mategeko ariho yari yarateganyirijwe kubakwa agira ati

mubiteganywa n’itegeko icyicaro cy’akarere ka Kamonyi cyari cyarateganijwe ko kigomba kuba mu murenge wa Gacurabwenge ariko mugihe cyashize tukaba tutari twarabishoboye kubera ko ubushobozi bwari butaraboneka ubu tukaba twarabubonye inyubako ikaba yuzuye.

Ifoto intyoza.com
Bimwe mu biro intyoza.com yagezemo

Nubwo inyubako yatangiye gukorerwamo ntabwo yari yatahwa kumugaragaro nta n’igihe kizwi ubuyobozi butangaza buzayitaha ku mugaragaro cyane ko umuyobozi w’akarere Rutsinga Jaques k’umurongo wa telephone ubwe yabwiye umunyamakuru w’intyoza.com ko muburyo bwemewe kumugaragaro batarimuka ( official ).

Inyubako y’akarere ka Kamonyi yuzuye itwaye miliyoni zigera kuri maganacyenda mirongo itandatu (960,000,000frws) y’u Rwanda , aho kandi iruhande rwayo akarere kahujuje inzu mberabyombi ( guest House) izajya yakira abantu bakahabona icyo kurya ,icyo kunywa , bakahidagadurira , amacumbi n’ibindi.

Ifoto intyoza.com
Inzu mberabyombi y’akarere ka Kamonyi (Guest house)

Uwabega Epiphanie umuturage w’akarere ka Kamonyi mu murenge wa rugarika mu kagari ka sheri avuga ko byamuvunaga kuko akarere kari kure kuburyo hari ubwo atabashaga kujyayo yabuze itike imujyana , agira ati

najyaga ntanga amafaranga 600 kugenda gusa ariko ubu kugenda gusa nzajya ntanga igiceri cy’ijana cyonyine.

Uwabega akomeza avuga ko ntagihe umuturage adakenera ubuyobozi ngo kuko hari ubwo mu nzego zo hasi ibibazo binanirana bikaba ngobwa ko bajya ku karere gushaka meya cyangwa abakozi bandi b’akarere ,ngo kuba akarere kaje kumuhanda mukuru ndetse kaburimbo aho uteze imodoka wese ava kumuhanda asanga akarere ntako bisa.

Reba andi mafoto agaragaza inyubako nshya akarere ka Kamonyi :

 

  • Parking

  • Imbere munyubako winjiriye murubavu rw'iburyo rw'inyubako uva kuri kaburimbo

  • Inzira yagenewe abafite ubumuga izamuka munyubako zo heuru

  • Kimwe mubyumba by'inama cyo hejuru munyubako

  • Parking y'imbere