Igishanga cya Kibuzi cyambuwe rwiyemezamirimo wagihingaga kuko ubushobozi bwamubanye buke gihabwa abaturage yakoreshaga.
Iki gishanga kiri mu murenge wa Gacurabwenge hagati y’utugari tubiri aka Nkingo n’aka Kigembe gifite ubuso bwa hegitari 79 , rwiyemezamirimo wari ugifite ntabwo yashoboye gukorana neza n’abaturage yakoreshaga ndetse bigera aho akinyagwa gihabwa abaturage bishyize hamwe ngo bakibyaze umusaruro.
Ubwo hatangizwaga igihembwe cy’ihinga kuri uyu wa 14 ukwakira 2015 muri aka karere , imbuto y’ibigori niyo yahinzwe muri iki gishanga , abaturage bishimiye gusubizwa igishanga bakaba aribo ubwabo bakibyaza umusaruro.
Ahatangiza igihembwe cy’ihinga umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gifite ubuhinzi munshingano (RAB ) Dogiteri Butare Louis , yavuze ko ari ngombwa ko begera abaturage bakabafasha mubuhinzi , bakaberekera uko bakora ubuhinzi bwa kijyambere.
Umuyobozi mukuru wa RAB avuga kubijyanye n’inyungu bafite mubikorwa nk’ibi yagize ati “ twebwe nk’ikigo gishinzwe ubushakashatsi n’iyamamazabuhinzi tugomba gufatanya n’abahinzi gukoresha inyongeramusaruro zinyuranye bagakora ubuhinzi bwa kijyambere bakabona amafaranga “.
Mukagatare Beatrice umuhinzi muri iki gishaga ashimishwa nuko igishaga cyambuwe rwiyemezamirimo batigeze bishimira bakagihabwa ngo kuko mugihe cyose bakoranye na we bakoreye gusa mugihombo aho bahoraga bifuza gutandukana nawe .
Umusaza Karyoko Alexis avuga ko amaze imyaka isaga mirongo ine n’itanu ahinga muri iki gishanga ngo kubwe ikimunejeje nuko bagiye gukora bikorera batavunikira undi muntu wese ahubwo aribo ubwabo bakora biteza imbere bakanabasha kwishaka mo ibisubizo byo kwiteza imbere .
Uwineza Claudine umuyobozi ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Kamonyi, avuga ko nk’akarere nyuma yo kuganira na rwiyemezamirimo bakabona ko ubushobozi ari buke bafashe icyemezo cyo kwegurira igishanga abaturage ngo cyane ko bari biyemeje kwishyira hamwe ubwabo.
Kubijyanye n’uruhare rw’akarere , Uwineza agira ati
icyo nk’akarere tugiye gukora ari ukuba hafi y’abaturage byaba mukumenya neza ko bahingiye igihe , babonye imbuto , bafite ibikoresho nkenerwa mubuhinzi bakora mbese kubafasha kugera basaruye tukanabafasha kubona isoko ry’ibyo bejeje.
Dore amwe mu mafoto yaranze iki gikorwa :