Ivan Jacky Minnaert, umubirigi watozaga ikipe ya Rayon Sports mu buryo butunguranye yasezeye ku mirimo ye yo gutoza muri Rayon.
Kuri uyu wa 24 Gashyantare 2016, ubwo ikipe ya Rayon Sports yari imaze gutsinda Kiyovu sport mu keba wayo ibitego 2-0, mu gihe byari byitezwe ko umutoza ashobora kugira ibyo atangaza ku ngamba afitiye ikipe, yatunguranye ahubwo avuga ko asezeye ku gutoza Rayon Sports.
Uyu mutoza Minnaert, nta gihe kinini yari amaze muri iyi kipe ya Rayon Sports kuko yari amaze mo amezi atarenga ane no kuyitoza imikino itatu ya shampiyona aho muri yo yatsinze ibiri undi umwe akawunganya.
Minnaert, nubwo atabashije kwerura neza ngo agaragaze ikibazo nyirizina kiri hagati ye n’ubuyobozi bwa Rayon sports, ku bakurikirana iby’iyi kipe ndetse nawe ubwe nubwo yabicaga kuruhande ntashake kwerura ngo byaba bishingiye ku kunanizwa na bamwe mu bayobozi b’ikipe ngo no kuba hari ibyo bamusezeranije atabonye kuva yaza.
Ivan yatangarije itangazamakuru ko kandi impamvu zitumye yegura zirenze siporo, gusa akavuga ko ngo kubera agira amarangamutima abasha no kwisubiraho akagaruka muri ekipe ya Rayon Sports mu gihe haba hagize ibikosorwa.
Uyu mutoza nubwo ngo yafashe icyemezo cyo gusezera mu mpera z’icyumweru gishize, mugihe yatozaga uyu mukino wabonaga rwose nta kimenyetso kigaragaza ko ashobora gusezera kuko yari yitaye cyane ku bakinnyi be kandi ubona ari mu mukino yatozaga kugira ngo abone intsinzi.
Intyoza.com