Umupolisikazi w’u Rwanda agomba kuba bandebereho-Fazil

 

ku nshuro ya 7 ihuriro ry’abapolisikazi b’u Rwanda, barasabwa gukora neza bakaba abafatirwaho urugero na buri wese.

Umwiherero w’abapolisi kazi b’u Rwanda wabereye i Masoro mu karere ka Gasabo none taliki ya 26 Gashyantare 2016, abapolisikazi bashimiwe ubwitange bakorana umurimo w’igipolisi banasabwa kuwukora neza kurusha, bakaba urugero rwa bose.

Musa Fazil Harerimana, minisitiri w’umutekano mu gihugu ari nawe ufite polisi mu nshingano ze, yibukije ko nubwo abapolisikazi bakiri bake mu gipolisi ngo umurimo bakora ugomba kubahesha ishema ndetse bakarushaho kuba urugero rwiza kuri bose.

Minisitiri Fazil agira ati “kubera ko umubare wanyu ukiri mutoya, mugomba gukora hatatu, kuba abapolisikazi, mukaba n’aba ambassadors ( abahagarariye) b’abanyarwanda kazi muri uwo mwuga, icyagatatu ni kuba muri ababyeyi cyangwa se muzaba bo mu minsi iri imbere”.

IGP Emmanuel Gasana umuyobozi mukuru wa Polisi y'u Rwanda.
IGP Emmanuel Gasana, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda.

IGP Emmanuel Gasana, Umuyobozi mukuru wa polisi y’u Rwanda, avuga ko ihame ry’uburinganire n’iterambere ritibagiranye muri gahunda za polisi ngo kuko ibikorwa bihari birivugira bigashimwa n’abanyarwanda ndetse n’Isi yose muri rusange.

IGP Gasana agira ati”ari ugutanga amahugurwa, ubumenyi n’ubushobozi, twashyizeho ingamba zikomeye muri Polisi zo kugira ngo nibura horoherezwe abapolisikazi b’abagore gukorera bugufi bw’imiryango yabo akazi ka Polisi”. Kuba abapolisi b’abagore boroherezwa ngo bituma akazi nshinganwa k’imiryango yabo bagakora ariko kandi n’akazi ka Polisi nako bakagakora kandi neza bityo bakanibona mu kazi gasanzwe hirya no hino.

Kubibaza niba umupolisikazi yafatanya imirimo y’igipolisi n’akazi kandi k’urugo, Minisitiri Odda Gasinzigwa w’uburinganire n’iterambere avuga ko babasha kubikora kandi neza.

Abayobozi batandukanye bitabiriye ihuriro.
Abayobozi batandukanye bitabiriye ihuriro ry’abapolisi kazi.

Minisitiri Odda agira ati” nkuko byagiye bigaragara no muyindi myuga, umugore afite ubushobozi bwo gukora imirimo itandukanye y’umwuga, nkuko tuzi ko polisi ari umurimo w’umwuga, ati ntabwo ari umwuga ureba abagabo gusa”.

Chief superetendeti Rose Muhisoni, umuyobozi ushinzwe imibereho myiza muri Polisi y’u Rwanda, avuga ko baba igitsina gabo baba igitsina gore ngo bakora akazi kamwe kuko amahugurwa bakora amwe, ibikoresho bagahabwa bimwe, ati rero twese dukora dufashanya tukazamurana.

Serija Mwezi Teddy, amaze imyaka igera kuri 12 mu gipolisi, avuga ko nkuko indi mirimo ikorwa, n’igipolisi ngo ni umurimo w’umwuga ukorwa nk’indi yose abagore bakora ngo cyane ko kidashobora kubakuraho inshingano z’ababyeyi.

Muri iri huriro rihuje abapolisikazi bahagarariye abandi bavuye hirya no hino mu gihugu, ryitabiriwe kandi n’abacungagereza b’abagore ngo kuko urebye bahuje umurimo, bibukijwe ko bashoboye cyane ko muri bo byaba gutwara indege, ibifaru, kubaka, ikoranabuhanga n’ibindi bikorwa na basaza babo ngo nta mupaka kuko nabo barashoboye.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →