Abapolisi basoje amahugurwa ku miyoborere no gukora akazi kinyamwuga
Polisi y’u Rwanda ikomeje kwita ku guha ubumenyi abapolisi mu rwego rwo kurushaho kubongerera ubumenyi n’ubushobozi.
Abapolisi 30 barimo abacungagereza 4, kuri uyu wa gatanu tariki ya 6 Gicurasi, mu ishuri rikuru rya Polisi (National Police College) rya Musanze basoje amahugurwa bari bamazemo amezi 4.
Asoza aya mahugurwa ku mugaragaro, umuyobozi w’ishuri rikuru rya Polisi Commissioner of Police (CP) Felix Namuhoranye wari uhagarariye umuyobozi mukuru wa Polisi, yavuze ko Polisi y’u Rwanda ifite intego yo gukomeza kongerera ubumenyi abakozi bayo kandi mu nzego zose, harimo n’amahugurwa nk’aya ahabwa abayobozi bo nkingi ya mwamba mu kubahiriza amategeko no kurinda umutekano w’abanyarwanda n’ibyabo.
CP Namuhoranye yagize ati:”Muri iki gihe ibyaha ntibikigira umupaka, harimo ibyabaye ndengamipaka, kubirwanya birasaba ko abashinzwe kubahiriza amategeko nabo bagomba kongererwa ubumenyi ngo babashe guhangana nabyo”.
CP Namuhoranye yanavuze ko kuba aya mahugurwa yari yanitabiriwe n’abavuye mu kigo cy’igihugu cy’imfungwa n’abagororwa nk’urwego rufatanya muri byinshi na Polisi y’u Rwanda, bituma izi nzego zombi zihanahana ubunararibonye bigatuma izi nzego zikomeza gusenyera umugozi umwe mu kurinda umutekano.
Yagize ati:” Nta shoramari riruta guha ubushobozi butuma abashinzwe gucunga umutekano w’abanyarwanda babikora neza, bikaba ari muri urwo rwego bahabwa amahugurwa nk’aya, nkaba nizera ko atazagirira akamaro abayahawe gusa cyangwa se urwego rwa Polisi bakorera ahubwo azakagirira n’igihugu cyose”.
CP Namuhoranye, yasoje avuga ko yizera ko aya amahugurwa azatuma barushaho kurwanya ibyaha biri kuvuka ari bishya bikorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga ndetse no guhangana n’ibiza, ashima kandi ko wabaye umwanya wo guhanahana ubunararibonye.
Muri uyu muhango, umuyobozi w’ishami rishinzwe amahugurwa muri Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Jimmy Hodari, yashimiye ubuyobozi bw’ishuri rikuru rya Polisi (NPC) kubera imbaraga ryakoresheje kugirango amahugurwa nk’aya agere ku ntego yayo.
Yashimiye kandi abayitabiriye gukorana umurava n’ubwitange bagaragaje mu gihe cyose aya mahugurwa amaze.
ACP Hodari yagize ati:”Sinshidikanya ko ubumenyi n’ubunyamwuga muvanye aha bizatuma Polisi y’u Rwanda yuzuza inshingano zayo ikarushaho kurinda umutekano w’abantu n’ibyabo”.
Yasoje asaba abasoje amahugurwa kuzakorana ingufu igihe bazaba basubiye mu kazi, gusangiza bagenzi babo ubumenyi bahawe, byose bakabikora bagamije guhangana n’ibyaha biri kugaragara mu gihugu.
Muri uyu muhango hanahembwe abanyeshuri 3 bitwaye neza aribo Superintendent of Police (SP) Justin Rukara, Inspector of Prisons Tony Valens Mutuyimana na Inspector of Police (IP) Angelique Uwamariya.
SP Rukara wahembwe, nyuma y’uyu muhango, yagize ati:”Aya mahugurwa ni ingirakamaro kuko ni ubumenyi bwiyongera ku bundi twari dufite, twabonyemo amasomo amwe mashya mu buzima bw’igipolisi n’atari mashya twarayacukumbuye kandi kinyamwuga”.
Yakomeje avuga ati:”Nyuma y’aya mahugurwa tuzarushaho gukora kinyamwuga mu mibanire y’abo tuyobora na bagenzi bacu tuyoborana, kandi aya mahugurwa icyo twari tuyitezeho cyagezweho kubera abalimu beza batwigishije n’ubuyobozi bw’ishuri bwatubaye hafi. ” Iki kikaba ari icyiciro cya 8 gisoje aya mahugurwa.
Intyoza.com