Kamonyi: Inzego z’ibanze ngo hehe no guhuzagurika nyuma y’amahugurwa
Abayobozi b’inzego z’ibanze mu murenge wa Rukoma, nyuma y’amahugurwa ngo bagiye kurangwa n’imikorere izira guhuzagurika.
Nyuma y’uko abayobozi b’inzego z’ibanze bahuguwe kuva kuri komite nyobozi zigize imidugudu kugera kuri ba Gitifu b’utugari, ngo gukora bahuzagurika byabaranze biyemeje kubirenga.
Imwe mu mpamvu aba bayobozi bagaragaje yagiye kenshi iba imbogamizi mu mirimo yabo ya buri munsi, ishingiye ku kuba batarakoreraga hamwe nk’ikipe ahubwo ugasanga icyemezo cy’ibikorwa gifatwa n’umwe nta kwicarana na bagenzi be.
Mugirasoni Chantal, ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’itorero n’amahugurwa mu karere ka kamonyi, yatangarije intyoza.com ko amahugurwa yahawe aba bayobozi agamije kubahugura ku nshingano hamwe n’indangagaciro z’ibanze zikwiriye kuranga umuyobozi.
Mugirasoni, avugako aba bayobozi banarebeye hamwe uruhare rw’umudugudu mu kubungabunga umutekano, barebeye hamwe imikorere n’imikoranire y’inzego bakoreramo, bakaba kandi baranasesenguriye hamwe uko gahunda za Leta zishyirwa mubikorwa hanarebwa ibyaba bitaragenze neza cyangwa amakosa yagiye akorwa kugira ngo hafatwe ingamba zo gukumira kugira ngo bitazongera.
Mukabyenda Justine, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Mwirute, avuga ko kuriwe yungutse byinshi ariko kandi ngo igishya yabonye bikaba ari igishingiye ku gukorana n’inzego zo hasi mu mudugudu.
Agira ati:” wasangaga komite y’umudugudu yumva ko umukuru w’umudugudu ariwe wagakoze ibireba umudugudu byose, ntabwo bumvaga ko bagomba kumufasha kugira ngo bagere ku inshingano zo kuzamura umudugudu”.
Benshi mubagize komite nyobozi ku mudugudu, ngo wasangaga mubikorwa byinshi bikorwa babyihunza bakigira ba ntibindeba bigaharirwa mudugudu akaba ariwe urwana nabyo wenyine.
Bizirema Ananiya, ashinzwe amakuru mu mudugudu wa kanyinya akagari ka Remera, yemeza ko amahugurwa abonye amwunguye byinshi ndetse amuvuguruye kubijyanye n’imikorere n’imikoranire na bagenzi be.
Agira ati:” wasangaga umukuru w’umudugudu ari mubye wenyine atagira umufasha ariko nanjye ibi ngibi mbyibonyemo, sinarinzi ko kandi umukuru w’umudugudu akomeye ariko namenye neza agaciro k’umudugudu kandi ngiye nanjye kubigira ibyanjye”.
Etienne Muvunyi, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukoma, yatangarije intyoza.com ko amahugurwa nk’aya ku nzego zikimara gutorwa azifasha cyane gusobanukirwa neza inshingano batorewe.
Muvunyi agira ati:” Kimwe cyo kugira ngo hatabamo no guhuzagurika mu mikorere yabo, ikintu cyambere tuyabonyemo nk’umusaruro ni uko abatowe bose muri komite nyobozi y’umudugudu babashije kumenya ibyo buri muntu wese ashinzwe, ikindi ni uko abafasha no kumenya inshingano batorewe mu rwego rw’umudugudu, urwego rw’ubujyanama n’uruhare buri wese yagombye kubigiramo ndetse bakaniyemeza gukorera hamwe bafatanya”.
Akomeza avuga ko bajyaga biyambaza komite nyobozi y’umudugudu ariko nayo ugasanga ihuzagurika, aya mahugurwa ngo afashije gutuma bafata umurongo umwe biyemeza gukorera hamwe, kuba inyangamugayo kandi ubuyobozi bw’umurenge ngo bukaba bwizeye umusaruro mwiza uzatangwa n’aba bayobozi bahuguwe.
Igikorwa cyo guhugura cyatangiye Taliki ya 7-8 Gicurasi bikaba biteganijwe ko kizasozwa Taliki ya 4-5 Kamena 2016, abamaze guhugurwa bangana na 432 muri 1644 bagomba guhugurwa bose mu karere ka Kamonyi.
Munyaneza Theogene / intyoza.com