Abafite ubumuga mu karere ka Rwamagana, bavuga ko kugira ubumuga bitavuga kuba udashoboye, Kwishingira Koperative cyabaye kimwe mubisubizo bibahesha ishema.
Majyambere Gilbert, umuyobozi wa Koperative Abishyizehamwe y’abafite ubumuga, avuga ko bamaze imyaka isaga 18 bishyize hamwe, ngo batangiye nk’abantu bahuje ibibazo bumva ko hari aho bagomba kwivana ndetse bakagira aho bagomba kwigeza.
Gilbert agira ati”Twatangiye dukorera hanze y’isoko, nyuma dufata icyemezo cyo gukorera munzu kuko twabonaga aricyo gishobora kuduha umutekano w’uburyo dukoramo no guhuza imbaraga zacu”.
Nyuma yo gushinga Koperative Abishyizehamwe, abafite ubumuga ngo bagiye begera ubuyobozi ngo bubafashe, akarere ngo kabasoneye ku ipatante n’imisoro y’ukwezi.
Inkunga yindi bahawe ngo ni iy’amafaranga ibihumbi 500 y’u Rwanda, bayahawe n’urugaga nyarwanda rw’abafite ubumuga rutaritwa NCPD. Aya mafaranga nubwo yari make ngo bayaguzemo ibikoresho bike bari badafite.
Gilbert akomeza agira ati”Ntabwo byari bitworoheye, nk’abantu bakiyubaka bari bafite ibibazo bitandukanye, ariko muri wa muco twari dufite wo kwirinda icyatuma dusabiriza cyangwa ngo tube twagaragaza isura yacu nabi twakomeje kurwana kuri iryo shema”.
Ku banyamuryango 15 bagize iyi koperative, bahamya ko ubu bafite ubushobozi bwo kwitunga, gutunga imiryango yabo, kwimenyera buri kimwe bivuye k’ubushobozi bw’ibyo bakora. ibi ngo bitandukanye nuko bari kuyoboka inzira yo gusabiriza mu muhanda.
Muhuguke Antoine, adoda kandi agasana inkweto muri iyi Koperative, avuga ko kuba muri iyi Koperative byamurinze gusabiriza ndetse no kuba umuntu yamufata uko atari.
Muhuguke, ngo yatangiye ari umusore none ngo yashatse umugore, abyaye kabiri kandi ngo niwe utunze urugo, yiyubakiye urugo rwe kandi ngo arashaka gutera imbere kurusha aho ari.
Athanase Sebato, umwe mubafite ubumuga, acura imfunguzo z’ingufuri zose ngo uretse iz’imitamenwa, avuga ko ku munsi ashobora gukorera nk’ibihumbi bitanu by’amafaranga y’u Rwanda, yemeza ko amaze kwiteza imbere muri byinshi abikesheje kuba muri Koperative.
Koperative Abishyizehamwe, ngo amarembo akinguriwe n’abadafite ubumuga. Abafite ubumuga basabwa gushyira imbaraga zabo hamwe bakava ku mihanda bagakora biteza imbere. Abagize iyi Koperative, kuba ntawe ubasuzugura cyangwa ngo babe basabiriza kuribo ngo ni ishema bakesha kwishyira hamwe.
Gusabiriza, bavuga ko atari umuco mwiza kuburyo umuntu yabishyigikira, abafite ubumuga ngo ni bumve ko bashoboye, babanze bishyiremo ubwabo ko gukora kwambere bihera mu mutwe ko kandi ubushake bw’umuntu bumushoboza kugera kucyo ashaka.
Munyaneza Theogene / intyoza.com