Nyamasheke: Abagabo 7 batawe muri yombi na polisi mugihe bari barajujubije abaturage

Imikoranire myiza hagati ya polisi n’abaturage, yatumye Polisi y’u Rwanda ifata abagabo barindwi bakekwaho kwiba abaturage.

Imikoranire myiza y’abaturage na Polisi y’u Rwanda binyuze mu kuyiha amakuru ku gihe, byatumye ifata abagabo barindwi bacyekwaho gutegera abantu mu nzira mu bice bitandukanye by’umurenge wa Bushenge mu karere ka Nyamasheke, bakabambura ibintu bitandukanye birimo amafaranga na telefone zigendanwa.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Superintendent of Police (SP) Justin Rukara yagize ati;” Tumaze guhabwa amakuru n’inzego z’ibanze n’abaturage y’aho abo bagizi ba nabi baba bari, twagiye kuhakora umukwabu tubagwa gitumo bategereje abo bambura”.

Yanashimiye abaturage kubera imikoranire myiza bafitanye na Polisi, aho yagize ati;”Abaturage bamaze kumva neza gahunda y’imikoranire ya Polisi n’abaturage, bakaba bariyemeje gufatanya na Polisi mu kurwanya ibyaha muri aka karere”.

SP Rukara, yakomeje abagira inama ati:”Igihe cyose hari ubonye cyangwa agahura n’umujura ndetse n’undi wese akekaho ibyaha ajye yihutira guha Polisi ayo makuru. Byaranagaragaye ko ibiyobyabwenge aribyo soko y’ibindi byaha ikaba ari nayo mpamvu dukangurira buri wese kubirwanya”.

Mu bafashwe harimo abavandimwe 3, aribo Niyonsaba, Rukundo na Hakizimana bakaba babaga mu nzu imwe mu  kagari ka Kagatamu, aba bamaze gufatwa Polisi yagiye gusaka aho babaga ihasanga udupfunyika 2 tw’urumogi

Abafashwe bose ni Niyonsaba Amiel, Rukundo Joseph, Hakizimana Samuel, Harerimana Zachée, Byiringiro Olivier, Kwizera Sion, na Nsengiyumva Emmanuel, aba bose bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Shangi.

SP Rukara, yaboneyeho umwanya wo gusaba abaturage muri rusange gukora neza amarondo kugira ngo barwanye kandi bakumire ubujura ndetse n’ibindi byaha.

Nibahamwa n’icyaha bazahanwa n’ingingo ya 300 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ikaba ivuga ko  umuntu uhamwe n’icyaha cy’ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Iyi nkuru tuyikesha Polisi y’u Rwanda.

 

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →