Kamonyi: Amafaranga yari yaranyerejwe muri girinka yaguzwemo izindi 60

Amakosa yakozwe muri gahunda ya girinka, amaze kugaruriza akarere amafaranga asaga miliyoni 10 aho zaguzwemo inka 60 zo guha abaturage zigenewe.

Mu gihe hirya no hino hagenda hatangwa inka za Girinka ku batishoboye, ariko hamwe na hamwe bikaba byaragaragaye ko hari aho zihabwa abatazikwiye cyangwa amafaranga yazo akanyerezwa,  Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bwo buvuga ko bumaze kugaruza amwe mu mafaranga yari yaranyerejwe ubu akaba yaraguzwemo inka zisaga 60 aho zatangiye guhabwa abazigenewe.  

Mu kiganiro akarere ka Kamonyi kagiranye n’abanyamakuru, umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, Udahemuka Aimable, yavuze ko Inka zisaga 60 zaguzwe mu mafaranga yagarujwe mu yari yagiye atikirira mu makosa yakozwe muri Girinka, ubu zikaba zarahawe abatishoboye ngo bakomeze kwikura mu bukene.

Meya wa Kamonyi, avuga ko ku bufatanye n’Ingabo z’igihugu mu karere hagarujwe amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 10 avuye ku makosa yakozwe muri Girinka, akagurwamo inka zikorozwa imiryango 60.

Umuyobozi w’akarere Udahemuka yagize ati Ziriya nka zagarujwe ku bantu bagize amakosa muri Girinka, abantu bari barazigurishije. Ariko kugira ngo tubashe kugaruza ibyari byaraburiwe irengero, twitabaje ingabo zibidufashamo.”

Umuturage uhawe inka yahitaga ayitwara.
Umuturage uhawe inka yahitaga ayitwara.

Aya mafaranga yavuye mu nka zari zaragurishijwe, n’ayavuye mu nyama z’inka zapfuye zikagurishwa n’abari baranze kwitura.

Ku ikubitiro hahise horozwamo imiryango 17, bikaba byarabereye mu birori byo kwizihiza umunsi wo kwibohora, ku rwego rw’akarere ka Kamonyi ukaba warabereye mu kagari ka Muganza, Umurenge wa Runda.

Mu karere ka Kamonyi, iyi gahunda yo kugaruza inka za Girinka yatangiye nyuma yo gukora isuzuma ku irengero rya zimwe mu nka zari zaratanzwe muri gahunda ya Girinka.  Umuyobozi w’akarere avuga ko hari abakozi b’akarere babigizemo uruhare, umwe akaba afunze undi akaba ari gushakishwa n’ubugenzacyaha.

Gutanga inka byakozwe ku mugaragaro kandi hakoreshejwe tombora.
Gutanga inka byakozwe ku mugaragaro kandi hakoreshejwe tombora.

Kuva mu mwaka wa 2006 kugera muri 2015, Leta yari imaze gutanga inka 223 000 ku miryango ikennye muri gahunda ya Girinka, mu gihe hakenewe izindi zisaga ibihumbi 120 kugira ngo umuhigo w’inka ibihumbi 350 Leta yihaye ugerweho.

Gahunda ya “Girinka Munyarwanda” yatangijwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, mu mwaka wa 2006, ikaba igamije guha inka imiryango ikennye kugira ngo ibashe kwiteza imbere. Leta yihaye gahunda ko imiryango ibihumbi 350 izaba yahawe inka muri 2017.

Umukunzi Médiatrice

Umwanditsi

Learn More →