Imbere y’amategeko, Knowless Butera ni Umugore wa Clement Ishimwe

Butera Knowless umuririmbyi uzwi cyane mu Rwanda, mu buryo bw’amategeko yamaze kuba bidasubirwaho umugore wa Ishimwe Clement uzwi mu gutunganya indirimbo.

Imbere y’amategeko ya Repubulika y’u Rwanda, kuri iki cyumweru Taliki ya 31 Nyakanga 2016, Butera Knowless na Ishimwe Clement bashyingiranywe nk’umugabo n’umugore.

Imbere y’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Remera, Butera na Ishimwe basezeranye umwe ahamya ko abaye umugabo undi aba umugore wundi byemewe n’amategeko.

Ishimwe Clement ahamya ko yemeye kuba umugabo wa Butera Knowless.
Ishimwe Clement, ahamya ko yemeye kuba umugabo wa Butera Knowless.

Ishimwe Clement ndetse na Butera Knowless, nyuma y’igihe kitari gito bari mu rukundo, bashyize bashyira ibyabo mu mategeko kugira ngo bemerwe ku mugaragaro nk’umugabo n’umugore.

Ishimwe Clement n'umugore we Butera Knowless.
Ishimwe Clement n’umugore we Butera Knowless.

Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko kwa Knowless Butera na Ishimwe Clement biteganyijwe ko kuri iki cyumweru ku mugoroba haba umuhago wo gusaba no gukwa.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →