Knowless Butera kuva yaba umugore yongeye kugaragara kurubyiniriro

Nyuma y’uko Butera Knowless arongowe agashinga urugo na Ishimwe Clement, iby’ukwezi kwa buki yakwirengagije agaruka kwigaragariza abamukunda mu bihangano bye.

Butera Knowless, umwe mu bahanzi n’abaririmbyi bakunzwe mu Rwanda, nyuma yo gurongorwa agashinga urugo, benshi bari bazi ko akiri mu kwezi kwa Buki ndetse nyuma y’umujyi wa kigali ariko nyuma y’iminsi itageze ku icumi arongowe yagarutse kwiyereka abakunzi be ko ahari.

Kuri uyu wa 17 Kanama 2016, Knowless Butera umugore wa Ishimwe Clement, kuba mu kwezi kwa buki ntabwo bya mubujije kwigaragariza abamukunda ndetse n’abakunda by’umwihariko ibihangano bye mu ndirimbo.

Butera Knowless n'umugabo we Ishimwe Clement.
Butera Knowless n’umugabo we Ishimwe Clement.

Butera Knowless, yagaragaye asusurutsa abantu mu muhango wo gusoza imikino ya gisirikare yari imaze iminsi ibera mu Rwanda. Yongeye kwerekana ko nyuma yo kuba umugore urugo ndetse n’ukwezi kwa buki bitabasha kumwibagiza no kumubuza umwuga.

Kuva Knowless Butera yarongorwa, ni ubwambere agaragaye imbere y’imbaga aririmba kuko yaherukaga kwigaragariza abakunzibe n’abakunda ibihangano bye mu ndirimbo akiri umukobwa ubwo yakoreraga igitaramo ku ivuko mu karere ka Ruhango mbere gato yo gukora ubukwe.

Knowless Butera kurubyiniriro aririmbana na Tom Close.
Knowless Butera kurubyiniriro aririmbana na Tom Close.

Knowless Butera, ni umugore wa Ishimwe Clement kuva Taliki ya 7 Kanama 2016, nta washidikanya ko iri ariryo faranga rya mbere akoreye nyuma yo gushinga urugo. ubwo Knowless yaririmbaga kurubyiniriro hari aho yagaragaye mu ndirimbo aririmbana na Tom Close.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →