Ngoma: Uwari umukozi w’ikigo nderabuzima yishwe arashwe

Christian Maniriho wari umukozi w’ikigo nderabuzima cya Nyange mu karere ka Ngoma intara y’uburasirazuba, yategewe mu nzira avuye mukabari aricwa.

Christian Maniriho w’imyaka 30 y’amavuko, wari umukozi mu kigo nderabuzima cya Nyange muri Serivise ipima ibizamini yarashwe mu ijoro ryo kuri iki cyumweru Taliki 4 Nzeli 2016 ahita apfa.

Maniriho, yarashwe avuye mu kabari aho yasangiraga n’abandi. Nubwo Polisi ifite amakuru iri kwegeranya na bamwe mu bakekwa, nkuko intyoza.com yabitangarijwe n’umuvugizi mu ntara y’uburasirazuba ngo umwicanyi aracyashakishwa.

IP Emmanuel Kayigi, yatangarije intyoza.com ko uyu nyakwigendera yarashwe isasu rimwe mu bitugu bishyira mu rwano akajyanwa kwa muganga ari naho yapfiriye.

IP Kayigi yagize ati:” Ikigaragara ni uko uwamwishe niwe yari agamije kugirira nabi kuko ntabwo ari ukuvuga ngo yashakaga abantu hafi muri rusanjye. Yamurashe kandi yamurashe isasu rimwe ahita acaho aragenda”.

IP Kayigi, yatangarije intyoza.com ko nyakwigendera ubwo yavaga aho yanyweraga yategewe ahantu hari akijima( hatabona neza), bigaragara ko ari umuntu wari ugambiriye kuba ariwe agirira nabi gusa.

Nyakwigendera Christian Maniriho, yari atuye mu karere ka ngoma aho yari amaze igihe ari umukozi w’ikigo Nderabuzima cya Nyange. yari amaze amezi atatu gusa arongoye akaba apfuye asize umugore bari bamaze igihe gito babanye.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Ngoma: Uwari umukozi w’ikigo nderabuzima yishwe arashwe

  1. BONIFACE September 6, 2016 at 6:34 am

    Imana imwakire mu bayo polisi yacu ndayizeye izakora iperereza hamenyekane uwamwishe kandi ahanwe bikomeye.

Comments are closed.