Abaturage bagera ku 3000 b’imirenge ya Ruhuha, Nyarugenge na Shyara, bigishijwe ndetse banakangurirwa kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa.
Komiseri ushinzwe imikoranire ya Polisi n’ibijyanye n’itangazamakuru muri Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa yabwiye abaturage b’akarere ka Bugesera ko guhanahana amakuru ku muntu wese ushaka kwangiza umutekano wa mugenzi we cyangwa kumuhohotera ari inshingano za buri wese.
ACP Twahirwa ari nawe muvugizi wa Polisi y’u Rwanda yatanze izi mpanuro ku italiki ya 8 Nzeli 2016, ku baturage bagera ku 3000 bo mu mirenge ya Nyarugenge, Ruhuha na Shyara yo mu karere ka Bugesera, bose bari bitabiriye ubukangurambaga ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ irikorerwa abana .
Ubu bukangurambaga bufite intego nyamukuru ijyanye no kwerekana ububi bw’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana. Abaturage bashishikarijwe gutanga amakuru igihe babonye umuntu wese ugerageza guhohotera undi.
ACP Twahirwa yagize ati:”Ihohoterwa rishingiye ku gitsina rirahari ariko ni inshingano za buri wese gukoresha imbaraga zose zishoboka mu kurirwanya. Nta muntu wemerewe kuvuga ko uru rugamba rutamureba ngo arebere igihe hari umuntu uhohoterwa, tugomba guhuriza imbaraga hamwe mu kurirwanya, mwibuke ko twashoboye guhagarika Jenoside yakorerwaga abatutsi mu w’1994 , ntabwo rero twananirwa guhagarika ihohoterwa rishingiye ku gitsina”.
Yababwiye ko hariho itegeko rihana ihohotera rishingiye ku gitsina anabibutsa ko rivuga ko umuntu wese ugerageza kurihishira nawe afatwa nk’umufatanyacyaha.
ACP Twahirwa yagize ati:”Guhanahana amakuru nk’aya ni umusanzu mu kubaka iterambere ry’igihugu kuko bituma tugira abanyagihugu batekanye bazira ihohotera iryo ari ryo ryose. Twibuke ko iyo abanyagihugu bafite umutekano batera imbere ku buryo bwihuse kurusha uko bata umwanya bari mu makimbirane”.
Mbere yo kubonana n’abaturage ACP Twahirwa yabanje kubonana n’abayobozi b’inzego z’ibanze n’abavuga rikumvikana bagera kuri 200 abashishikariza gukangurira abaturage bayobora guhanahana amakuru ku bahohotera bagenzi babo.
ACP Twahirwa yababwiye ati:”Guceceka ni uguha icyuho abahohotera abandi, umuti wo guca iri hohoterwa ni uguca umuco wo guceceka. Polisi y’u Rwanda yiteguye gutanga ubufasha bwose ku buryo dufatanyije twagera ku ntego yacu yo kugira imiryango izira ihohoterwa iryo ari ryo ryose”.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yasobanuriye aba baturage ko muri serivisi zitangwa na Polisi hashyizweho ikigo cya Isange One Stop Center cyakira kikanakemura ibibazo byose bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, ubu iki kigo kikaba gikorera mu turere 28 tw’igihugu kandi kikaba gikora ibikorwa by’indashyikirwa ku rwego mpuzamahanga kuko ubufasha gitanga bwose kibutanga nta kiguzi giciwe uwahohotewe.
Iki kigo cyafunguwe n’umufasha wa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Jeannette Kagame muri Nzeri 2009 , kikaba gifasha mu bujyanama mu by’amategeko n’isanamitima ku bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, kikanabaha ubutabazi bw’ibanze.
Muri iyo nama, abaturage bafite ibibazo bijyanye n’ihohoterwa babigejeje kuri Isange One Stop Center binyuze ku modoka yayo iba irimo ibikoresho by’ibanze mu buvuzi n’ubujyanama bukenerwa.
Avuga kuri iki gikorwa, umuyobozi w’akarere ka Bugesera Nsanzumuhire Emmanuel yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba ikomeje gushyira imbaraga mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa mu ngo ndetse n’irikorerwa abana.
Akaba yagize ati”Turashimira Polisi y’u Rwanda kuba ikomeze gushyira imbere gahunda zo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa mu ngo ndetse n’ irikorerwa abana kimwe n’abaturage n’abayobozi ba Bugesera, dufite ubushake bwo kurwanya ihohoterwa no gufatanya na Polisi uko dushoboye kose kugirango turwanye icyo cyorezo”.
Nk’uko imibare ibigaragaza, mu karere ka Bugesera kuva mu kwezi kwa Mutarama kugeza muri Kanama uyu mwaka, hamaze kugaragara ihohoterwa rikorerwa mu ngo inshuro 45 zigabanyije mu byiciro bikurikira; gufatwa ku ngufu 07, ubwicanyi bwo mu miryango 02, gukubita no gukomeretsa 14, gukubita no gukomeretsa bibyara urupfu 02, icurunzwa ry’abantu 02, ibihano bibabaza umubiri ku bana 02, n’ibyaha by’ubuharike.
Polisi y’u Rwanda n’abayobozi b’ibanze bavuze ko byinshi muri ibi byaha biba bitarabaye iyo abaturage bakomeza kugenda bahanahana amakuru ku cyaba kigiye kuba mbere y’uko bivamo ihohotera. Ni na cyo ubukangurambaga bwatangiye bwibandaho mu kubashishikariza guhanahana amakuru kugira ngo ibi byaha byirindwe ndetse n’ihohoterwa ryo mungo rirangire burundu.
Muri iyi nama kandi, Supt Shafiga Murebwayire, umuhuzabikorwa wa Isange One Stop Centre akaba yifashishije ingero kugirango asobanurire abaturage ububi bw’ihohoterwa rikorerwa mungo ndetse n’ihohoterwa rikorerwa abana.
Iyi nama yabereye I Bugesera ikaba yaje ikurikira indi yabereye mu murenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo zikaba zombi zarahuje imbaga y’abaturage. Izi nama ziri mu bukangurambaga buhoraho muri Polisi y’u Rwanda mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo n’ irikorerwa abana, cyane cyane mu gushyira imbaraga mu gutangira amakuru ku gihe.
Munyaneza Theogene / intyoza.com