Gutabarizwa mu Rwanda k’Umwami bihanzwe amaso

Abagize umuryango w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa barimo Mushikiwe hamwe n’uwo yari abereye se wabo, bashyize ahagaragara irangazo rivuga ko Umwami azatabarizwa mu Rwanda.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 3 ugushyingo 2016, abagize umuryango w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa bateraniye i Washington DC bemeza ko umugogo w’Umwami uzatabarizwa mu Rwanda I Mwima ya Nyanza aho yimikiwe.

Abashyize umukono kuri iri tangazo ryandikiwe muri Amerika I Washington DC, ni Sipesiyoza Mukabayojo mushiki w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa hamwe na Christine Mukabayojo Umwami Kigeli V Ndahindurwa yari abereye se wabo.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara nkuko tubikesha ijwi rya Amerika, rivuga ko itariki hamwe n’imihango yo gusezera umwami bwa nyuma bizamenyeshwa mu minsi iri imbere.

Iri tangazo, risohotse nyuma y’iminsi mike Boniface Benzinge umukarani w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa atangaje ko Umwami yari yifuje ko umugogo we utatabarizwa mu Rwanda. Boniface, atangaza ko kujyana Umugogo w’Umwami mu Rwanda bitari muri gahunda.

Boniface Benzinge ubwo yagiraga icyo avuga ku kuba Umugogo w’Umwami watabarizwa mu Rwanda yagize ati: “Ntituremeza neza aho azatabarizwa ariko ku bwacu twebwe, gutabarizwa mu Rwanda ntabwo tuzabikora. N’iyo baba babishaka, njyewe nk’umuvugizi w’Umwami nabasobanuriye ko ngomba gukurikiza icyifuzo yavuze akiriho kandi gikwiye kubahirizwa. Kandi no mu muco, no mu mategeko ndetse ya Leta, ngirango ijambo rya nyuma ry’umuntu, bakurikiza ikintu yivugiye ubwe. Naho ibyifuzo bazana ubungubu, ntabwo twabifata ngo tubinyuranye n’igitekerezo yari afite. Mbese icyo gitekerezo cyo kugirango tujye kumushyingura mu Rwanda, nibwira ko kitariho rwose”.

Ibyumweru bibiri birashize Umwami Kigeli V Ndahindurwa atanze, ikitezwe ni ukumenya neza amaherezo nyayo n’icyemezo ndakuka kizafatwa mu kuzana Umugogo w’Umwami mu Rwanda mu gihe umukarani we atavuga rumwe n’abo mu muryango bwite w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →