Kamonyi: SEDO w’Akagari afunzwe akurikiranyweho kwiba ifumbire y’abahinzi

SEDO (Social Economic Development Officer) w’akagari ka Murehe mu murenge wa Rukoma, yatawe muri yombi nyuma yo kwica ingufuri akiba imifuka itanu y’ifumbire mvaruganda yagenewe abahinzi ba Kawa.

Rukundo Jean d’Amour, SEDO w’akagari ka Murehe mu murenge wa Rukoma, kuri uyu wa gatandatu taliki ya 12 ugushyingo 2016 nyuma yo kwica ingufuri y’ahari habitse ifumbire mvaruganda yagenewe guhabwa abahinzi ba Kawa yatawe muri yombi n’inzego za Polisi akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rukoma.

Rukundo, nyuma yo kwiba iyi fumbire ingana n’ibiro 250 kuko umufuka umwe ubamo ibiro 50, yagiye kuyibitsa k’umucuruzi w’i Rukoma witwa Mugabo Francois aho uyu SEDO Rukundo akimara gufatwa ariwe ubwe ngo wagiye kuherekana.

Amakuru ikinyamakuru intyoza.com gikesha bamwe mu baturage batashatse ko amazina yabo atangazwa ni uko yaba uyu mucuruzi Mugabo yana na SEDO bose bafashwe bakaba bategereje icyo amategeko azabateganyiriza.

Umwe mubaturage yagize ati:” Ikibabaje ni uko kuri uyu wa gatatu mu nama n’’umuyobozi w’umurenge yari yatwigishije twese atubwira nk’abaturage ndetse n’abayobozi ko ntawe ugomba guhirahira akora ku ifumbire mu gihe atayigenewe”. Umuturage akomeza avuga ko bibabaje kuba umuyobozi ariwe ufashwe yiba ifumbire mvaruganda yagenewe abaturage.

Nkurunziza Jean de Dieu Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukoma, abajijwe ku by’iyi fumbire mvaruganda na SEDO, k’umurongo wa telefone ngendanwa yahamije aya makuru y’uko SEDO Rukundo Jean d’Amour yafashwe ndetse ko ari mu maboko ya Polisi aho akurikiranyweho ifumbire yagenewe abahinzi ba Kawa yatwaye ayikuye mu bubiko bwayo atabyemerewe. Gusa Gitifu Nkurunziza avuga ko ifumbire mvaruganda yagarujwe igasubizwa mu bubiko bwayo.

Habiyakare Sylvestre, umukozi mu karere ka Kamonyi ukurikirana ibya Kawa n’ifumbire, ku murongo wa telefone yabwiye intyoza.com ko mu busanzwe uyu SEDO Rukundo ntaho ahurira n’ifumbire mvaruganda, gusa ngo mu kuyigeraho kubera iba mu maboko y’inkeragutabara ari nazo ziyirinda ngo yishe ingufuri y’aho ibikwa kuko nta rufunguzo rwaho yari afite, nyuma rero ngo nibwo inkeragutabara zabibonye zitabaza Polisi nayo ihiga nyir’ugukekwa afatwa atyo n’ifumbire yatwaye iragaruzwa ikuwe aho yayibitse.

CIP Hakizimana Andre, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’amajyepfo, k’umurongo wa telefone ngendanwa yabwiye intyoza.com ko iby’aya makuru y’iyibwa ry’ifumbire mvaruganda na SEDO ukekwaho kuyiba biri mu maboko ya Polisi bikaba bigikurikiranwa.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Kamonyi: SEDO w’Akagari afunzwe akurikiranyweho kwiba ifumbire y’abahinzi

  1. Vincent nshimiyimana November 13, 2016 at 12:29 pm

    Umuntu wiba ifumbire bigaragara ko adahembwa kdi yari yaramenyereye kwiba bacunge neza niba ntabindi byahaburiye

Comments are closed.