Kamonyi: Uwahoze ashinzwe inguzanyo muri SACCO ari mu maboko ya Polisi

Umukozi wahoze ashinzwe inguzanyo muri SACCO y’umurenge wa Kayenzi yatawe muri yombi na Polisi aho akurikiranyweho kunyereza akayabo k’amamiliyoni.

Amakuru agera ku kinyamakuru intyoza.com, ahamya ko umukozi wahoze ashinzwe inguzanyo (Agent de credit) muri SACCO y’umurenge wa Kayenzi yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda ikorera muri uyu murenge aho akurikiranyweho inyerezwa ry’amamiriyoni y’amafaranga y’u Rwanda.

Nkuko umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’amajyepfo CIP Andre Hakizimana yabitangarije intyoza.com, uyu mukozi watawe muri yombi ngo yari yabanje guhagarikwa mu rwego rwo kugira ngo akorweho igenzura ndetse n’iperereza kubyo yakekwagaho.

CIP Hakizimana yagize ati:” Yari ashinzwe inguzanyo muri SACCO ya Kayenzi, yakekwagaho kunyereza umutungo w’abanyamuryango ari nayo mpamvu hari habanje gufatwa icyemezo cyo kumuhagarika, ubu rero hakozwe igenzura basanga hari ayo yanyereje”.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’amajyepfo, yakomeje atangariza intyoza.com ko nubwo uyu mukozi yatawe muri yombi hari ibindi bikinozwa bijyanye n’ipererza kugira ngo ashyikirizwe ubutabera bityo amategeko amukanire urumukwiye.

CIP Hakizimana, yabwiye kandi intyoza.com ko uyu mukozi afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi y’umurenge wa Kayenzi, mu gihe ngo yahamwa n’icyaha yahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’umutungo warigishijwe cyangwa wononwe nk’uko biteganywa n’ingingo ya 325 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ku kunyereza ibya rubanda.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →