Umunyarwanda witwa Seyoboka Jean Claude, yoherejwe mu Rwanda n’ubuyobozi bwa Canada ngo aburanishwe ibyaha bya Jenoside akekwaho.
Seyoboka arashinjwa ibyaha birimo icya Jenoside, icyo kurimbura imbaga, n’icyibasiye inyokomuntu, akaba yagejejwe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga agashyikirizwa Polisi y’u Rwanda.
Seyoboka wahoze mu ngabo za kera (Ex-Forces Armees Rwandaise -Ex-FAR), yatswe sitati y’ubuhunzi na Canada ariko nyuma y’aho bigaragariye ko igihe yakaga ubuhunzi atigeze avuga ko yigeze kuba mu ngabo z’u Rwanda, nyuma hakanamenyekana ko ashobora kuba yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994, ari nabwo Canada yafashe umwanzuro wo kumwohereza kuburanira mu Rwanda.
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda Faustin Nkusi yavuze ati:”Seyoboka azabona ubutabera mu Rwanda, tuboneyeho n’umwanya wo gushimira ubuyobozi bwa Canada kuba bwohereje Seyoboka ndetse n’ubufatanye bwabo n’imbaraga bashyira mu guca no kurandura umuco wo kudahana”.
Yavuze ko agiye kuba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi, kugirango abazwe ku byaha akekwaho nyuma yaho dosiye ye ikazoherezwa mu bushinjacyaha, aha akaba yanavuze ko ibi bitagomba kurenza iminsi 5 nk’uko biteganywa n’amategeko.
Ubushinjacyaha bunashinja Seyoboka gutegura no kwitabira inama zitegura Jenoside no kugira uruhare mu rupfu rw’abatutsi 72, ndetse agahagarikira n’ubundi bwicanyi mu cyahoze ari komini Nyarugenge.
Mu mwaka wa 2007 Seyoboka yakatiwe n’Urukiko Gacaca rwa Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali igifungo cy’imyaka cumi n’icyenda (19) adahari, nyuma yaho ubushinjacyaha bw’u Rwanda busohora impapuro zo kumuta muri yombi.
Mu 1996 nibwo Seyoboka yari yahawe sitati y’ubuhunzi na Canada, akaba ari umukwe wa Colonel Elie Sagatwa, uyu nawe akaba ari musaza wa Agathe Kanziga, umugore w’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana.
Seyoboka yoherejwe mu Rwanda ngo aburanishwe ku byaha bya Jenoside nyuma ya Dr.Leon Mugesera nawe woherejwe na Canada mu 2012, akaba yarakatiwe gufungwa burundu.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Intyoza.com