Inama Nkuru y’Itangazamakuru yatangije amahugurwa agamije kongerera ubumenyi abanyamakuru ku birebana n’inkuru zijyanye n’ibarurisha mibare.
Aya mahugurwa yateguwe n’iyi nama Nkuru y’itangazamakuru ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurisha mibare(NISR) ku nkunga y’ Ishami rya Loni ryita ku iterambere( UNDP).
Atangiza aya mahugurwa yagenewe abanyamakuru kuri uyu wa kabiri tariki ya 29 ugushyingo 2016, Mbungiramihigo Peacemaker, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru mu Rwanda, yavuze ko agamije kongerera ubumenyi n’ubushobozi abanyamakuru mu bijyanye no gukora inkuru zijyanye n’isesengura ku ibarurisha mibare( Statistical Data Analysis and Interpretation).
Mbungiramihigo, yagaragaje ko mu nshingano iyi nama yahawe harimo kubaka ubushobozi bw’Itangazamakuru kugira ngo rikore kinyamwuga kandi birifashe kuzuza neza inshingano rifite mu kubaka iterambere rirambye ry’Igihugu nk’umufatanyabikorwa ukomeye mu buzima bw’Igihugu.
Yagize ati:” Aya mahugurwa twayateguye kugira ngo twongerere ubumenyi abanyamakuru bakunda gukurikirana inkuru zishingira mu gusesengura ibipimo, imibare igaragaza iterambere ry’Igihugu mu buzima bwose; yaba mu bukungu, ubutabera, imibereho myiza y’abaturage, ubuzima n’ibindi kuko iterambere ryose Abanyarwanda tugeraho mu byiciro bitandukanye kugira ngo ubashe kurisobanukirwa neza ni uko rishingira ku mibare igaragaza aho umuntu yavuye aho ageze n’aho agana mu iterambere rye ku giti cye ndetse n’iry’Igihugu muri rusange”.
Mbungiramihigo, yakomeje avuga ko ubu bumenyi buhabwa abanyamakuru bujyana no kubaha ubushobozi aho bazafashwa kujya hirya no hino mu gihugu mu turere dutandukanye kugira ngo basange amakuru aho ari, cyane ko ngo akenshi itangazamakuru usanga ryibanda mu mijyi kubera ikibazo cy’ubushobozi buke bugaragara mu bitangazamakuru.
Nyirimanzi Jean Claude, Umukozi mu kigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurisha mibare (NISR: National Institute of Statistics of Rwanda) mu ishami rishinzwe gusakaza ubushakashatsi, yasabye abanyamakuru muri rusanjye mu nkuru bakora ko bakora itangazamakuru ritagamije iterambere ku giti cyabo gusa, ahubwo gukora itangazamakuru riteza imbere umuryango, igihugu n’abatuye Isi muri rusange. Yanibukije abanyamakuru ko mu nkuru zitangazwa hari uburyo bwiza kandi bworoshye bwo kugaragaza imibare mu nkuru kandi buri wese akabyumva neza no kurusha inkuru y’amagambo yanditse.
Abanyamakuru bahugurwa, nkuko Inama Nkuru y’Itangazamakuru ibitangaza ngo bagomba kugira ubumenyi bwo gusesengura imibare, n’ibipimo bitangazwa kenshi mu bushakashatsi buba bwakozwe, bwaba ubukorwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare(NISR) n’izindi nzego zishamikiye kuri Leta ndetse n’ibigo bitandukanye bitagengwa na Leta cyangwa ibyikorera bigamije kugaragaza aho Igihugu kigeze mu iterambere n’aho kigana mu igenamigambi Igihugu kihaye.
Ikindi aya mahugurwa agamije ngo ni ukuziba icyuho mu byari bisanzwe bikorwa, kunga ubumwe mu mikorere no kumenyana kw’abanyamakuru kubwo kuba bari hamwe bakora ibibahuje mu mwuga wabo.
Aya mahugurwa yitabiriwe n’abanyamakuru 30 bakorera ibitangazamakuru bitandukanye mu gihugu birimo ibyandika, amaradiyo na za televiziyo.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com