Leta y’u Burundi yagabye igitero cy’ubushotoranyi mu magambo ku Rwanda

Nyuma y’uko Willy Nyamitwe umujyanama wa Perezida Nkurunziza w’u Burundi asimbutse urupfu rwari rumuhitanye, Leta y’u Burundi irashinja u Rwanda kuba inyuma y’ubu bugizi bwa nabi bwahitanye urinda Nyamitwe.

Willy Nyamitwe, umujyanama wa Perezida Pierre Nkurunziza akaba anashinzwe itangazamakuru n’itumanaho, nyuma yo kugabwaho igitero akarusimbuka mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere tariki 28 ugushyingo 2016 ariko akahakomerekera maze uwari umurinze umwe akaba igitambo cye undi nawe agakomereka, Leta y’u Burundi yashyize mu majwi Leta y’u Rwanda kuba inyuma y’iki gitero.

U Burundi burashinja u Rwanda kuba inyuma y’iki gitero mu gihe butangaza ko umusirikare umwe w’ipeti rya Koroneli hamwe n’abandi basirikare babiri b’ipeti rya Kapolari batawe muri yombi aho barimo gukorwaho iperereza.

Ngaya amagambo yavuzwe na Pierre Nkurikiye umuvugizi w'Igipolisi mu Burundi.
Ngaya amagambo yavuzwe na Pierre Nkurikiye umuvugizi w’Igipolisi mu Burundi abinyujije kuri Twitter ye.

Pierre Nkurikiye, umuvugizi w’Igipolisi cy’u Burundi, abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter yatangaje ko ababikora ari bamwe, ko ikicaro cyabo kiri Kigali. Uretse ibi kandi uyu muvugizi yatangaje ko amabwiriza yo gushaka guhitana Willy Nyamitwe yaturutse i Kigali.

Nyuma y’ibi byatangajwe n’umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi ashyira mu majwi Leta y’u Rwanda ngo kugira uruhare muri iki gitero cyari kigambiriye guhitana Nyamitwe akarusimbuka, Leta y’u Rwanda ntabwo iragira icyo ibitangazaho. Si ubwa mbere Leta y’u Burundi ishyira mu majwi u Rwanda ko ngo rugira uruhare mu kaduruvayo kabera muri iki gihugu ariko u Rwanda rwakunze kubihakana ndetse rukanatangaza ko ibibazo by’u Burundi ari iby’Abarundi ubwabo.

 Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →