Umujyanama wa Perezida yarusimbutse rutwara umurinzi we

Willy Nyamitwe umujyanama wa Perezida Nkurunziza mu by’itumanaho yagabweho igitero cyari kigambiriye kumuhitana ararusimbuka ariko umurinziwe ahasiga ubuzima.

Amakuru yemejwe n’igipolisi cy’uburundi, ahamya ko umujyanama wa Perezida Nkurunziza mu by’itumanaho yarusimbutse ubwo yagabwagaho igitero ariko umurinzi we akaba igitambo cy’urwagombaga kumuhitana.

Aya makuru yemejwe kandi n’umuvandimwe wa Willy Nyamitwe witwa Alain Aimé Nyamitwe uyu akaba ari na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mu Burundi. Aha yagize ati:”Ndaramya Imana ihoraho kuba yarinze umuvandimwe wanjye Willy Nyamitwe, muri iri joro arokotse ikindi gitero cyari kigiye kumuhitana. Imana ihabwe icyubahiro. Iki gitero cy’inshuro zitabarika kuri Willy Nyamitwe, ni ubundi buryo buburijwemo bwo guhungabanya inzego z’ubutegetsi… Intsinzi igihe cyose”.

Amakuru kandi aturuka mu nzego z’umutekano zari aho ibi byabereye, ahamya ko ngo Willy Nyamitwe yakomeretse ku kuboko aho yajyanywe kwa muganga kuvurwa, ubwo umurinzi umwe mubari kumwe nawe yahise apfa hari undi nawe wahakomerekeye  akaba nawe yajyanywe kwa muganga kugira ngo akurikiranwe.

Igitero cyagabwe kuri uyu mutegetsi w’u Burundi Willy Nyamitwe, cyamugabweho ubwo yari ahitwa i Kajaga mu masaha ashyira saa moya z’ijoro. Kugeza ubu ntabwo iby’abagabye igitero kuri  Willy Nyamitwe byari byamenyekana ngo babe batabwa muri yombi cyangwa se ngo bamenyekane.

 Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →