Nyarugenge: Polisi yataye muri yombi agatsiko k’abakekwaho ubujura

Abagabo 5 bafunzwe na Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyarugenge, nyuma yo gufatanwa ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo za mudasobwa bari bibye mu ishuri ryisumbuye (GS) rya Nzove riherereye mu murenge wa Kanyinya akarere ka Nyarugenge.

Abafashwe ni Ndahayo Martin w’imyaka 32, Nambajimana Celestin w’imyaka 31, Ndagijimana Cyprien w’imyaka 27, Rubayiza Donat w’imyaka 41 na Ndagijimana Valens w’imyaka 37, bakaba barafatanywe Mudasobwa 6, Inyakiramashusho igezweho izwi nka Flat Screen, indangururamajwi 5 n’ibindi.

Avuga uko bafashwe, umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Superintendent of Police Emmanuel Hitayezu yavuze ati:”Ubusanzwe iki kigo kirindwa n’abazamu 2, kuko basimburana saa kumi n’imwe n’igice, uwagombaga gukora nijoro yatinze kuza gusimbura mugenzi we, bigeze mu ma saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba yatashye asiga ikigo cyonyine. Mu gihe nta muzamu wari uhari rero, nibwo aba bajura baje bica ingufuri y’ahaba izi mudasobwa n’ibi byuma by’ikoranabuhanga”.

Yakomeje avuga ati:”Uyu wagombaga gukora nijoro aje yasanze bahibye ahamagara umuyobozi w’ikigo, ahageze nibwo yahamagaye Polisi, itangira iperereza”.

SP Hitayezu, yavuze ko muri iryo joro Polisi ifatanyije n’abaturage, babonye uyu witwa Ndahayo Martin yikoreye ibintu mu makarito, baramukurikira bamufata abigejeje kwa Rubayiza Donat ari naho basanze ibindi ndetse n’aba bafashwe ariho bari.

SP Hitayezu, yaboneyeho umwanya wo gukangurira abaturage kutirara bagashyira ingufu mu gukora amarondo bagamije kwibungabungira umutekano anasaba abayobozi b’ibigo by’amashuri gushyiraho ingamba zihamye zo gucunga umutekano mu bigo, cyane cyane bakoresha amashyirahamwe ashinzwe gucunga umutekano azwi, ayo mashyirahamwe nayo agakoresha inyangamugayo, hagamijwe kurinda ko ibyo bigo by’amashuri byavogerwa mu buryo byabahungabanyiriza umutekano.

Aba bakekwa, ubu bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kigali mu gihe iperereza rikomeje ngo hamenyekane amakuru arambuye y’ubu bujura.

Ingingo ya 300 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →