Ishyamba si ryeru mu iyimikwa ry’Umwami usimbura Kigeli V Ndahindurwa

Abiru b’ubwami bw’u Rwanda nyuma y’aho batangarije ko umwami ugomba gusimbura Kigeli V Ndahindurwa ari Emmanuel Bushayija wahawe izina rya Yuhi VI, ingoma zishobora guhindura imirishyo ndetse hakimikwa undi.

Ingoma zishobora guhindura imirishyo igihe icyo aricyo cyose mu bijyanye n’iyimikwa ry’umwami ugomba gusimbura Kigeli V Ndahindurwa. Impande ebyiri zisa nk’izatangiye kutavuga rumwe ku iyimikwa ry’Umwami mushya wahawe izina rya Yuhi VI.

Emmanuel Bushayija ari nawe watangajwe n’abiru b’ubwami ndetse akanahabwa izina ry’ubwami rya Yuhi VI, ingoma zishobora guhindura imirishyo ndetse iby’iyimikwa rye bigahinduka isaha iyo ariyo yose kuko byatangiye kutavugwaho rumwe mu muryango w’Ibwami.

Uruhande rwa Boniface Benzinge, umujyanama akaba n’umuvugizi w’Umwami rwatangaje ko Emmanuel Bushayija mwene Theoneste Bushayija wavutse mu 1960 umwami Kigeli V Ndahindurwa yari abereye se wabo ko ariwe mwami mushya w’u Rwanda aho ndetse yahawe izina rya Yuhi VI nk’izina ry’Ubwami.

Ku rundi ruhande na none, Rukeba Claude Francois wari umujyanama wihariye w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa, yatangarije Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru ko Umwami Kigeli mbere yo gutanga yari yaravuze uzamusimbura. Iby’uzamusimbura ngo ntibiragera igihe cyo gutangazwa kuko ngo azamenyekana umunsi Umwami azatabarizwa i Mwima ya Nyanza aho yimikiwe, ibi rero bikaba bitandukanye n’ibyamaze gukorwa n’abiru.

Mu minsi mike ishize, Rukeba Claude Francois yari yakomoje ku mwana bivugwa ko yabyawe na Kigeli V Ndahindurwa, uyu mwana nubwo benshi batamuzi ndetse akaba atanavugwa cyane, birahwihwiswa ko ashobora kuba ariwe zina Umwami yaba yaravuze ry’uzamusimbura nyamara ibye bikaba bigikomeje kugirwa ubwiru.

Avuga kuri uyu mwana utazwi na benshi ndetse utajya ukunda kuvugwaho, Rukeba yagize ati: ibyo byo kuvuga ko nta mwana yari afite, twe ku ruhande rwacu tuzi ko hari umwana yari afite, ntabwo twanavuga aho ari ariko arahari”. Aya magambo nubwo Rukeba ateruye ngo avuge ko umwami hari icyo yasize avuze ku kuba uyu mwana ariwe wazamusimbura, benshi bayabonyemo nk’ayaca amarenga y’ibishobora kuba.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →