Amasezerano ashingiye k’ubufatanye bugamije ku guhanahana ubumenyi, ubunararibonye no kubaka ubushobozi ku mpande zombi za Polisi niyo yasinywe n’abayobozi bakuru ba Polisi, uwa Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani.
Ku itariki ya 12 Mutarama 2017, i Roma mu murwa mukuru w’igihugu cy’Ubutaliyani, habereye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani, amasezerano azibanda ku guhanahana ubumenyi, ubunararibonye no kubaka ubushobozi ku mpande zombi.
Ku ruhande rw’u Rwanda, aya masezerano yashyizweho umukono n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda Inspector General of Police (IGP) Emmanuel K. Gasana, naho ku ruhande rw’Ubutaliyani ashyirwaho umukono n’Umuyobozi mukuru wa Pollisi y’icyo gihugu General Tullio del Sette.
Nyuma y’uwo muhango, IGP Gasana yavuze ati:” Aya masezerano ashyizweho umukono, arerekana ubushake bw’impande zombi mu kongera imbaraga mu mikoranire, guhanahana ubumenyi n’ubunararibonye ku bagize izi nzego zombi”.
Nk’uko aya masezerano abyerekana, impande zombi zumvikanye ubufatanye muri izi nzego z’ingenzi: Kugarura ituze, Kurwanya iterabwoba, Kugarura no kubungabunga amahoro, umutekano wo mu kirere, Umutekano wo mu muhanda no Kugenza ibyaha byifashisha ikoranabuhanga.
Agaruka ku bushake bw’imikoranire mpuzamahanga bwa Polisi y’u Rwanda, IGP Gasana yavuze ati:”Aya masezerano y’ubufatanye hagati y’izi nzego za Polisi, arerekana ko u Rwanda rushaka kugumya gufatanya n’ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati, ariko rukanarenga izo mbibi, ikaba inateye indi ntambwe mu gukomeza ubutwererane mpuzamahanga, nka kimwe mu bikorwa by’ingenzi Polisi y’u Rwanda ishyize imbere”.
Yashimye intambwe itewe hagati ya Polisi y’Ubutaliyani n’iy’u Rwanda, anavuga ko yizera ko ubu bufatanye buzatuma mu bihugu byombi harushaho kurangwa umutekano n’imibereho myiza y’abaturage babigize.
Aya masezerano akaba ariyo ya mbere asinywe mu rwego rw’umutekano hagati y’Ubutaliyani n’u Rwanda.
Imikoranire myiza ya Polisi y’u Rwanda na Polisi z’ibindi bihugu ikaba yaragiye itera imbere ku buryo bugaragara, ubu ikaba ihagarariwe ku cyicaro gikuru cya Polisi mpuzamahanga kiri i Lyon mu Bufaransa, muri Singapore, mu Muryango w’Abibumbye i New York, muri Uganda no muri Kenya.
Kuva Polisi y’u Rwanda yashingwa mu mwaka wa 2000, yagiye ijya mu miryango mpuzamahanga ihuza za Polisi z’ibihugu itandukanye nka Polisi Mpuzamahanga (Interpol),Umuryango w’ abayobozi bakuru ba za Polisi mu bihugu byo mu burasirazuba bw’ Afurika (EAPCCO), umuryango mpuzamahanga uhuza abayobozi ba za Polisi z’ibihugu (IACP), Umutwe w’inkeragutabara muri Afurika y’Iburasirazuba (EASF), yohereza abapolisi kujya kubungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye, n’ibindi.
Polisi y’u Rwanda ikaba yaranasinye andi masezerano y’ubufatanye 30 hagati yayo n’urundi rwego, n’andi 10 ahuriweho nayo n’izindi nzego nyinshi.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Intyoza.com